Bidasubirwaho, Prezida wa Tanzaniya araba ari i Kigali guhera kuri uyu wa mbere.

4,935
Tanzania's Magufuli remains absent, so will VP Samia Hassan Suluhu take  over?
Ibiro bya prezidansi ya Leta zunze ubumwe ya Tanzaniya byamaze kwemeza ko Prezida Samia Suluhu Hassan azagirira uruzinduko i Kigali guhera kuri uyu wa mbere.

Nyuma y’aho bitangiye guhwihwiswa ko prezida wa Leta zunze ubumwe ya Tanzaniya azagirira uruzinduko i Kigali, ariko abantu bamwe na bamwe bagakomeza kutabyizera kubera ko nta ruhande na rumwe rwari rwabyemeza, kuri ubu ntibikiri ibyo gushidikanywaho, prezidansi ya Leta zunze ubumwe ya Tanzaniya imaze kwemeza ko Prezida Samia Suluhu Hassan azaba ari i Kigali guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 2 Kanama 2021.

Ibiro by’umukuru w’igihugu i Dodoma muri Tanzaniya byatangaje ko prezida Samia azamara iminsi ibiri guhera ku munsi w’ejo, akaba aje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda Prezida Paul Kagame.

Prezida suluhu azagirana ibiganiro byihariye na prezida Kagame, ndetse bikaba hitezwe gusinywa amwe mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bihuriye mu muryango wa EAC.

Urugendo rwa Samia Suluhu ruje nyuma y’urwo ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta aherutse gukorera mu gihugu cya Tanzaniya aho bivugwa ko yari atwaye ubutumwa bwa Prezida Kagame wamutumiraga n’ubundi kuza i Kigali mu Rwanda.

President Paul Kagame sends a special message to Tanzania's President Samia  Suluhu Hassan
Prezida Samia Suluhu yaherukaga kwakira intumwa z’u Rwanda taliki ya 3 Kamena 2021.

Comments are closed.