Bidatunguranye Umutwe wa Sena wagize umwere Donald Trump ku birego byose yaregwaga.

9,354
Kwibuka30

Umutwe wa SENA wiganjemo n’aba Republicains wakomeye ku mukandida wabo Donald TRUMP umugira umwere

Kwibuka30

Ku ugoroba wo kuru uyu wa gatatu nibwo inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika umutwe wa Sena wagombaga gufata icyemezo kuri Bwana Donald Trump ku birego yashinjwaga n’umutwe w’aba depite wari umaze no kumuhamya ibyaha bitandukanye, hari hasigaye ko Sena ibyemeza maze bigashyirwa mu bikorwa.

Ibyavuye muri Sena yiganjemo aba Rebupubulikani ku kigero cya 53%, ntibyatunguranye kuko yakomeje kumuryamaho nk’umukandida wabo. Ni amatora yitabiriwe 100% ry’aba senateri bose, maze amajwi 48% bemeza ko TRUMP ava ku butegetsi mu gihe 52% bamukomeyeho, icyatunguranye, ni umusenateri umwe wo ku ruhande rw’abarepubulikani nawe watoye yemera ko TRUMP akurwaho ikizere ari nabyo byatanze ariya majwi 48% nubwo bwose iryo jwi rimwe ritagize icyo rimarira aba democrates ngo batsinde kuko basabwaga aba senateri batatu b’abarepubulikani ngo bakunde beguze TRUMP

Ibi bishyizeho iherezo ku ihangana n’impaka byari bimaze igihe kirekire hagati y’ano mashyaka 2 akomeye. DONALD TRUMP abaye prezida wa gatatu mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika ugizwe umwere nyuma ya Bill Clinton mu mwaka wa 1999 na Andrew Johnson mu mwaka wa 1868.

Leave A Reply

Your email address will not be published.