Bunani Agiye guhembwa nk’uwakoze igikorwa k’indashyikirwa

7,818
Kwibuka30

Nyuma yahoyo Bonane arokoreye umwana wari ugiye gutwarwa n’umuvu w’amazi ya ruhurura, kuri ubu ministeri igiye kumuhemba.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’umusore ukora akazi k’ubukarani I Nyabugogo atabara akana kari muri ruhurura kari gahagaze muri ruhurura ku ibuye mu gihe umuvu w’amazi watembaga washobora kugatwara kagapfa, mu gihe abantu benshi bareberaga babuze icyo bakora, bamwe bakajugunyira umugozi ngo bagakurure, abandi bafotora, Bwana JEAN CLAUDE BUNANI yafashe umwanzuro, ashyira ubuzima bwe ahaga amanuka muri iyo ruhurura arokora uwo mwana.

Kwibuka30

Ngabo bamaze kuva muri Ruhurura

Nyuma y’icyo gikorwa, abantu benshi bakomeje gushimira uwi musore, bavuga ko yakoze igikorwa cy’indashyikirwa. Kuri ubu amakuru ahari, dukesha the new times, aravuga ko uyu munsi Bwana BUNANI ari bwakirwe na Ministeri ishinzwe gucunga ibiza kandi ko ari buhembwe nk’uwakoze igikorwa cy’indashyikirwa. Bunani yabwiye itangazamakuru ko yafashe uwo mwanzuro kuko yabonaga umwana ashobora gutwarwa n’umuvu mu gihe abantu bose barebereraga, niko gusaba urwego amanuka muri iyo ruhurura arokora uwo mwana. Bamwe mu bayobozi bagaragaje ko bishimiye icyo gikorwa, harimo ALDO HAVUGIMANA uyobora Radio Rwanda wamwakiriye anafunguza groupe y’abantu bifuzaga gushimira Bunani.

Havugimana Aldo yakiriye BUNANI

Leave A Reply

Your email address will not be published.