Biden yeruye, yavuze ko nta musirikare wa USA uzoherezwa muri Ukraine

6,595
Ukraine conflict: Why Biden won't send troops to Ukraine - BBC News

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yeruye avuga ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kohereza umusirikare n’umwe muri Ukraine mu rugamba ihanganyemo n’Uburusiya bwa Perezida Vladimir Putin.

Ibi Perezida Joe Biden yabitangaje , ubwo yagezaga ijambo ku bagize inteko ishingamategeko ya Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 1 Werurwe 2022, ukaba ari umuhango wanitabiriwe na Ambasaderi wa Ukraine muri Leta zunze ubumwe za Amerika Oksana Markarova.

Mu ijambo ryamaze iminota 15, Perezida Jose Biden yafashe umwanya agenera ubumwa abaturage ba Ukraine, ubuyobozi bw’Uburusiya, Abaturage b’Uburayi ndetse n’Abanyamerika muri Rusange.

Ku baturage ba Ukraine, Biden yavuze ko Amerika yahaye igisirikare cya Ukraine inkunga y’ibikoresho bya Gisirikare n’imiti yo kubafasha mu rugamba baganganyemo n’Uburusiya.Yagize ati:”Umuhati wa Perezida Zelensky  n’abaturage ba Ukraine uteye ishema benshi muri ibi bihe bitoroshye Ukraine irimo”

Perezida Joe Biden yavuze ko ubutumwa yagenera Perezida Putin n’Uburusiya bwe, ari uko ibihano Amerika n’Uburayi bafatiye igihugu cye ari intangiriro y’ibindi bibi byinshi bimutegereje. Yakomeje avuga ko Amerika yiteguye gukora ibishoboka byose ikarinda buri santimetero yose y’ubutaka bw’ibihugu binyamuryango bya OTAN/NATO.

Perezida Joe Biden yashimye intambwe yatewe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yo guha inkunga y’ibikoresho by’urugamba babiha igisirikare cya Ukraine. Yanavuze ko ibihano byafatiwe Uburusiya bizafasha mu kubuca intege bibe byaha Ukraine amahirwe yo gutsinda urugamba.

Perezida wa Amerika yashoje ijambo rye avuga ko kuba Uburusiya bwarashize intwaro zabwo kirimbuzi ku murongo ari nk’impuruza Uburusiya bwahaye Isi muri rusange bityo ko Amerika izabyitwaramo neza kugeza bigeze ku musozo.

Intambara ya Ukraine  n’Uburusiya yatangiye kuwa Kane Tariki 24 Gashyantare 2022. Kugeza ubu imibare y’abamaze kugwa muri iyi ntambara ikomeje kuyoborerana bitewe n’uko bikekwa ko hari abahindutse umuyonga mu bitero by’ibisasu by’indege bikomeje kugabwa mu mijyi itandukanye y’Uburusiya.

Comments are closed.