Rulindo: Polisi yafashe uwinjizaga ibikoresho bya magendu byifashishwa mu gupima Covid-19

9,721

Ku wa kabiri tariki ya 1 Werurwe, Polisi ikorera mu Karere ka Rulindo yafashe uwitwa Ndayamabje Jean Pierre afite ibikoresho byifashishwa mugupima Covid-19 yafatiwe mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa  Rusiga, Akagali ka Kirenge, Umudugudu wa Kinini.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’amajyarugu  Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga yavuze ko uyu Ndayambaje yafashwe ubwo Polisi yari mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge na magendu

Yagize ati ”Abapolisi bashyize bariyeri mu muhanda uva Musanze uza i Kigali bahagarika imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange basaka bisanzwe imodoka, bageze ku gikapu cya Ndayambaje basangamo ibikoresho byifashishwa mu gupima Covid-19 kandi atemerewe kubitunga bahita bamufata.

Uyu Ndayambaje amaze gufatwa  yavuze ko  ibi bikoresho bya magendu yabivanye i Butaro mu Karere ka Burera ariko akavugako yabihawe n’umuntu ubikuye mu gihugu cya Uganda  ngo abimushyirire undi muntu i kigali, ngo nabigezayo  amwishyure ibihumbi 250, gusa aba bose ntiyigeze agaragaraza amazina yabo.

SP Alex Ndayisenga yagiriye inama abantu bose bafite imyumvire yo gukora ibikorwa bya  magendu ko babireka kuko inzego z’umutekano zabahagurukiye

Yagize ati” Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano  ndetse n’abaturage zahagurikiye abantu bose bakora ibikorwa by’ubucuruzi bwa  magendu kuko bigira ingaruka k’ubukungu bw’igihugu ndetse bikanagira ingaruka k’ubikora kuko iyo ubifatiwemo uhanwa”

Yakomeje avugako ibi bikoresho byifashishwa mu gupima Covid-19 uyu Ndayambaje yafatanwe ibikoresho bidafite ubuziranenge byashoboraga no kugira ingaruka k’ubuzima bw’abantu. Turasaba abanyarwanda kujya batanga amakuru ku bantu bakora ibikorwa nkibi bibi kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu n’abagituye”

Uyu wafashwe yajyanwe ku kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (RIB) gikorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Bushoke.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza;  gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Comments are closed.