Biravugwa ko abayobozi ba DRC baba bari mu nzira yo kuganira n’u Rwanda mu ibanga

381
Kwibuka30

Amakuru aravuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaba iri gushaka ibiganiro rwihishwa n’u Rwanda bigamije guhosha icyuka cy’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru avuga ko ibi biganiro biri gushyirwamo imbaraga na Leta zunze ubumwe za Amerika, cyane ko hari amakuru avuga ko Kinshasa yashakaga intambara.

Mu minsi ishize, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Anthony Blinken yahamagaye Tshisekedi amusaba ko yaganira na M23 ndetse Depite w’umunyamerika Andre Carson asohora umushinga w’itegeko ryamagana ihohoterwa na jenoside bikorerwa abatutsi b’Abanyekongo muri DRC.

Amerika yemera ko intambara itatuma Uburasirazuba bwa Kongo butekana ariyo mpamvu isaba ko haba ibiganiro hagati y’ibi bihugu byombi ndetse no kuri M23.

Ikinyamakuru Africa Intelligence mu nkuru cyanditse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare cyavuze ko kuri ubu “Kinshasa yafunguriye amarembo ibiganiro by’ibanga bigomba kuyihuza na Kigali”, nyuma yo kubisabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gitangazamakuru cyasobanuye ko mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 ari bwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangiye gutekereza ku byo kuba yaganira n’u Rwanda.

Ni Tshisekedi waherukaga gutangaza ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye kumwemerera gushoza intambara ku Rwanda, mu rwego rwo kwirukana ku butegetsi Perezida Paul Kagame yita umwanzi w’igihugu cye.

Kwibuka30

Africa Intelligence ivuga ko mu mpera za 2023 Tshisekedi “yohereje rwihishwa” umuvandimwe we akanaba n’umujyanama we mu by’umutekano, Jacques Tshibanda Tshisekedi ngo aganire n’inzego z’u Rwanda.

Muri iyo misiyo ngo Jacques Tshibanda yari aherekejwe na Kahumbu Mandungu Bula ’Kao’ usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi.

Aba bagabo bombi nk’uko kiriya gitangazamakuru gikomeza kibivuga, ngo bafashe indege bwite ibajyana muri kimwe mu birwa biherereye mu nyanja y’Abahinde; aho bivugwa ko bahuriye n’abayobozi mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

Nta ruhande rurerura ngo ruvuge ko ibi biganiro by’u Rwanda na RDC byapanzwe gusa u Rwanda ruhora ruvuga ko rwiteguye kuganira n’uwo ariwe wese wifuza amahoro.

Hari andi makuru ataremezwa n’uruhande na rumwe avuga ko ejo ku wa mbere, uhagarariye igihugu cy’Uburusiya muri Kongo yatangaje ko igihugu cye kigiye gufasha Repubilika ya Demokarasi ya Kongo kurwanya umutwe wa M23,mpaka uvuye burundu mu burasirazuba.

Bivugwa ko byavugiwe mu nama y’umutekano yahuje abashinzwe umutekano ba RDC bose by’umwihariko abo mu burasirazuba bwa Kongo.

Muri iyi nama nkuru y’umutekano yari iyobowe na Perezida wa Kongo, Felix Tshisekedi mu mujyi wa Kinshasa,hakaba haremejwe ko hateguwe ibikenewe byose kugira ngo umujyi wa Goma ntufatwe na M23.

Ni mugihe uwo mutwe wafashe uturere tutari duke mu cyumweru gishize,turimo utwegereye umujyi wa Goma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.