Nyagatare: Polisi yataye muri yombi umugabo wasambayanga akana ke k’agakobwa k’imyaka itatu

588
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yataye muri yombi umugabo bivugwa ko yasambanyaga akana ke k’agakobwa k’imyaka itatu y’amavuko.

Ku wa 4 Gashyantare 2024 nibwo hamenyekanye amakuru ko uwo mugabo asambanya umwana w’umukobwa yibyariye.

Amakuru avuga nya mugabo yatangiye gusambanya umwana we nyuma y’iminsi myinshi yirukanye nyina.

Abaturage bo mu gace kabereyemo ayo mahano babwiye BTN Tv ko yari amaze gutandukana n’abagore bagera kuri batandatu.

Bavuga ko abaturanyi b’uriya mugabo bari bamaze iminsi bajujura ko yaba asambanya umwana we, ngo bumvaga umwana arara ataka kandi atarwaye.

Ibi ngo nibyo byatumye bamwe mu bagore bihererana umwana baramwinja, barebye imyanya y’ibanga basanga yarangijwe.

Kwibuka30

Umwe mu baturage ati ” Ejo rero nibwo twatanze amakuru neza tuyaha mudugudu aratubwira ngo naza tumufate.”

Ubwo uyu mugabo yafatwaga ngo yabanje guhakana ko asambanya umwana we, ababwira ko ari abandi bana bajya bamusambanya.

Yaje kugerageza gushaka kwiruka yahise abaturage baramucakira, bamushyikiriza inzego z’umutekano.

Abaturage bavuga ko ibyo yakoreye umwana we ari icyaha ndengakamere, ibyo bavuga ko ari iyica rubozo.

Umwe yagize ati “Iyo afata nk’ibiraya bikuru ntajye kwica umwana we, biriya ni nko kwica urubozo.”

Uyu mwana wasambanyijwe yavuze ko yari yaranze kubivuga kubera ko se yamubwiye ko nabivuga azamwica.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukuranyenzi, Hakuzimana Protais, nawe yemeje iby’aya makuru anashimangira ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi.

Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Leave A Reply

Your email address will not be published.