Bishop LILIANE yatawe muri yombi nyuma yo kubeshya inzego z’umutekano

7,991

Bishop Liliane akurikiranyweho icyaha cyo kubeshya Polisi muri bino bihe abaturage basabwa kuguma mu rugo

Polisi y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge ryatangaje ko Bishop MUKABADEGE Liliane ari mu maboko y’inzego z’umutekano ndetse n’imodoka agendamo ikaba yafatiriwe nyuma yo kubeshya inzego z’umutekano Police ko agiye kuri radio kubwiriza abakristo be batari kujya mu nsengero kubera gahunda ya Leta yo kubuza abantu guterana mu buryo bwo kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa Covid-19. Polisi yashidikanyije ibyo uwo mukozi w’Imana yavugaga nibwo imukurikiye gahoro maze basanga yabeshyaga, aho kujya kuri radiyo yariho ajya ku rusengero, polisi yahise imufata ndetse n’imodoka ye ubu iri kuri station ya polisi I Nyamirambo.

Kuri uyu wa mbere w’icyumweru gishize, nibwo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP JOHN BOSCO yavuze ko zino ngamba zitagomba gukinishwa n’uwo ariwe wese, ndetse ko uwo polisi ishidikanyaho izanya imujya inyuma ikagenzura nibafile koko aho avuze ko agiye ariho. Polisi yongeye yibutsa abantu ko kubeshya inzego z’umutekano ari icyaha gihanirwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.