Sudan y’Amajyepfo yatangaje ko muri icyo gihugu habonetse umurwayi wa mbere wa Covid-19

10,024
Kwibuka30

Sudan y’Amajyepfo, igihugu rukumbi cyo mu Karere ka EAC Covid-19 itari bwagaragaremo imaze gutangaza ko habonetse umurwayi wa mbere

Kwibuka30

Ministeri y’ubuzima mu gihugu cya Sudan y’Amajyepfo imaze gutangaza ko muri icyo gihugu habonetse umurwayi wa mbere ufite virusi itera agakoko ka corona imaze kumenyekana nka Covid-19. Ministre w’ubuzima yavuze ko uwo mugabo kuri uyu wa 2 Mata ubwe ariwe wijyanye ku bitaro bya Loni muri icyo gihugu nyuma yo kwikekaho ubwo burwayi kuko yari afite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, gucika intege, n’ibindi.

Sudan Y’amagepfo nicyo gihugu kimwe cyo mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba kitari bwabonekemo umurwayi n’umwe wa Covid-19. Twibutse ko kugeza ubu igihugu cya Kenya aricyo gifite abarwayi benshi ba Covid-19 mu karere ka EAC hagakurikiraho u Rwanda rufite abarwayi 98 nyuma yaho bane mu bari barwaye basezerewe nyuma yo gukira ubwo burwayi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.