BIZIMANA Yannick nawe amaze kuva muri Rayon yerekeza muri Mukeba kuri miliyoni 22

29,376
Kwibuka30

Bidasubirwaho, Bizimana Yannick wari umaze umwaka umwe gusa muri Rayon Sport nawe amaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC, aguzwe akayabo ka miliyoni 22 zose

Amakuru amaze umwanya utari munini atugezeho, ni uko undi mu bakinnyi bafatwaga nk’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Rayon Sport Bwana BIZIMANA Yannick yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC aguzwe amagranga agera kuri miliyoni 22 zose, amakuru aravuga ko ibiganiro hagati y’Impande zombi byatangiye kuri uyu wa gatanu bibera kuri tennis Club.

Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gutakaza abakinnyi bayo benshi ku buryo bamwe mu bakunzi bayo bari kwibaza aho izakura abandi izifashisha mu gihe championnat y’umupira w’amaguru izaba itangiye, mu moera z’iki cyumweru gishize nibwo Kakule Mugheni Fabrice nawe yatangaje ko amaze gutandukana n’iyi kipe.

Kwibuka30

Uyu niwe wari uherutse gutangaza ko atandukanye na Rayon Sport

Yannick BIZIMANA yari asigaje umwaka umwaka umwe ngo arangize amasezerano yari afitanye na Rayon Sport kuko uni musore yageze muri ino kipe umwaka ushize avuye mu ikipe ya Muhanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published.