Bruxelles: Abarenga 10,000 bigaragambije bamagana akarengane gakorerwa abirabura

8,605
Kwibuka30

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru abantu basaga 10,000 bari mu mihanda y’I Buruseri bamagana urugomo n’ihohotera rikorerwa abirabura

Kwibuka30

Urupfu rw’umwirabura Georges Floyd uherutswe kwicwa bunyamaswa n’Umupolisi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika rumaze kumera nk’urukangura abirabura benshi, mu gihe imyigaragambyo yo kwamagana akarengane gakorerwa abantu b’uruhu rwirabura ikomeje muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu iri gukomereza no mu bindi bihugu by’I Burayi, nyuma y’Ubudagi, abantu bagera ku 10,000 bari mu gikorwa k’imyigaragambyo mu mugi wa Bruxelles mu gihugu cy’Ububiligi bamagana urupfu rwa Geoges Floyd. Ange KAZE umuhazabikorwa wa “Belgium network for Black lives” yabwiye umunyamakuru wa le monde dukesha iyi nkuru ko mu bihugu byinshi by’I Burayi ubuzima bw’Umwirabure budahabwa agaciro nk’abandi, ko bityo rero bigomba guhinduka.

Kaze yavuze ko abari bateganijwe kwitabura iyo myigaragambyo y’amahoro bari ibihumbi bitanu, ariko ko batunguwe no kubona yitabiriwe n’a basanga 10,000. Unwe mu banyarwanda witabiriye iyo myigarabambyo, ya tubwire ko I Burayi bikabije ko ndetse ivangura rihakorerwa riri ku rwego rwo hejuru, ko yumva rero ko hageze ko ako karengane gahagarara. Yagize ati:”ino dufatwa nk’amabandi, nta kuri tugira, kandi bo iyo baje iwacu bafatwa neza, bikwiye guhinduka”

Leave A Reply

Your email address will not be published.