BIZIMUNGU Ally yatakambiye FERWAFA iyisaba kumwishyuriza Kiyovu amafranga ye arenga miliyoni

8,047
Bizimungu Ally ari mu batoza bifuza gutoza KMC yo muri Tanzania ...

Bwana BIZIMUNGU Ally wigeze gutoza ikipe ya KIYOVU yasabye FERWAFA kumwishyuriza amafranga ye agera kuri 1,200,000frs iyo kipe imurimo ikaba yaranze kuyamwishyura.

Bwan BIZIMUNGU wigeze gutoza ikipe ya Kiyovu sport yandikiye ibaruwa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda irisaba ko ryamwishyuriza ikipe ya KIYOVU amafranga ye yamwambuye, mu ibaruwa yandikiye FERWAFA, Umutoza Bizimungu Ally avuga ko Kiyovu yagiye ikomeza kumubeshya yongera igihe bavuganye cyo kumwishyura kuva muri 2015.

Yibukije ko yatoje iyi kipe muri 2015-2016 ariko shampiyona ikaza kurangira iyi kipe idafite ubushobozi bwo kumwishyura umwenda bari bamurimo,

Ati Bampaye igihe bagombaga kuyampera kigera batarayampa, mbonye binaniranye mbimenyesha FERWAFA ibasaba ko banyishyura. Twarahuye bemera kunyishyura muri Mutarama 2017.”

Bizimungu avuga ko nyuma yo kumvikana na Kiyovu SC mu mwaka wa 2017, bataramwishyura amafaranga bari bamurimo.

Ati Ubu banze kunyishyura, tariki ya 10 Kamena 2020, twongeye kubonana bemera kunyishyura tariki ya 16 Kamena uyu mwaka ariko na byo byarananiranye. Nkaba nsaba ko mwamfasha gukemura iki kibazo cyangwa se mukamfasha gutanga ikirego aho byakemukira burundu.

Ntabwo ari ubwa mbere Kiyovu irezwe n’abatoza bayinyuzemo kubera kutishyirwa nyuma y’uko mu mwaka wa 2017, uwari umutoza wayo mukuru Cassa Mbungo Andre yayireze kubera kutamwishyura 6 500 000 Frw bari bamurimo.

Kiyovu SC ivugwaho kutishyura Bizimungu Ally miliyoni 1,2Frw mu gihe imaze gutanga arenga Miliyoni 60Frw igura abakinyi mu mezi abiri ashize.

Umuryango.rw

Comments are closed.