Malawi: Abaturage barazindukira mu yandi matora ya Prezida nyuma yuko aya mbere ateshejwe agaciro

7,627
Kwibuka30
Malawi presidential election: Who are the candidates?

Abaturage bo mu gihugu cya Malawi barazindukira mu matora yo kwihitiramo uzabayobora kuri uyu wa kabiri

Nyuma y’aho urukiko rwubahiriza itegekonshinga mu gihugu cya Malawi rutesheje agaciro ibyavuye mu matora ya mbere yari yabaye umaka ushize mu kwa gatanu agatsindwa na Mutharika, ku munsi w’ejo kuwa kabiri taliki ya 23 Kamena, abaturage barongera bazindukire mu matora yo kwihitiramo uzabayobora mu yindi manda iri imbere.

Perezida Peter Mutharika niwe wari watangajwe ko yatsinze amatora yo mu kwezi kwa gatanu 2019 ku ntsinzi ntoya n’amajwi 38,5%.

Uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rwaregeye urukiko ko aya matora yabayemo byinshi bitagenze neza.

Abacamanza bemeranyije n’uru ruhande batesha agaciro ibyayavuyemo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, bategeka ko asubirwamo.

Ubu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize hamwe bashyira imbere umukandida umwe uzahatana na Bwana Mutharika – uri kwiyamamariza manda ya kabiri.

Hashize amezi muri Malawi hari ibihe bidasanzwe bya politiki mu mateka y’iki gihugu. Hagiye haba imyigaragambyo yamagana ubutegetsi.

Kwibuka30

Uwari ukuriye komisiyo y’amatora mu minsi ishize yareguye, ubu hashyizweho ikipe nshya yo gutegura amatora y’ejo kuwa kabiri.

Malawian President Peter Mutharika

Peter MUTHARIKA yifitiye ikizere n’ubwo imibare igaragaza ko abaturage benshi batamufitiye ikizere

Mu matora y’ejo, Bwana Mutharika ahatanye n’umunyapolitiki Lazarus Chakwera, wahoze ari umuvugabutumwa, ubu wahuje abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uzatsinda amatora azaba agomba guhagarika amacakubiri n’urugomo byaranze cyane umwaka ushize. Ruswa, ubukene n’ubushomeri ni ibindi bizaba bireba cyane perezida uzatorwa.

Opposition Malawi Congress Party leader Lazarus Chakwera addresses supporters after a court annulled the May 2019 presidential vote in Lilongwe

Lazarus Chakwera wahoze ari umuvugabutumwa nawe arasanga intsinzi iri ku ruhande rwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.