BNR ya kuyeho yamabwiriza yagenaga amafaranga ntarengwa SACCOs zari zemerewe kubikuriza abanyamuryango.

10,306
Kwibuka30

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yakuyeho amabwiriza yari yashyizeho agena amafaranga ntarengwa amakoperative yo kubitsa no kugurizanya (SACCOs) yemerewe kubikuriza abanyamuryango bayo muri ibi bihe byo kurwanya Covid-19.

Izo ngamba zari zashyizweho ku wa 24 Werurwe 2020 nyuma y’iminsi ibiri ibikorwa byinshi bihagaritswe, abaturage bagasabwa kuguma mu ngo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Izo ngamba zavugaga ko nta SACCO yemerewe kurenza amafaranga ibihumbi 150 000frw , abikuzwa n’umunyamuryango umwe usanzwe, mu cyumweru.

Kwibuka30
No photo description available.

SACCO kandi ntabwo yari yemerewe kubikuriza arenze ibihumbi 500 000 Frw mu cyumweru ku mucuruzi w’ibiribwa cyangwa ucuruza ibikoresho by’ibanze mu gihe aho SACCO ikorana n’amatsinda, buri tsinda ryari ryemerewe kubikuza amafaranga yo kugabana ku buryo buri munyamuryango w’itsinda atarenza ibihumbi 50 000frw mu cyumweru.

Nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mata 2020 yemereye bimwe mu bikorwa gukomeza, BNR yakuyeho ayo mabwiriza agena amafranga umunyamuryango wa SACCO yemerewe kubikuza.

Itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa BNR, John Rwangombwa rigira riti “Ibipimo ntarengwa byihariye byo kubikuza byari byashyizweho n’itangazo ryo kuwa 24 Werurwe 2020 bikuweho kugira ngo abanyamuryango b’ayo makoperative babashe gukora imirimo yabo nta nzitizi.”

BNR yasabye SACCO gukomeza gukurikiza amategeko n’amabwiriza asanzwe agenga urwego rw’imari iciriritse.

Leave A Reply

Your email address will not be published.