Bobi Wine arasanga ubwenge bwa Gen. Muhoozi, budashishoza
Umunyepolitiki utavuga rumwe na leta ya Uganda, Bobi Wine, yongeye kwibasira no gushinja umugaba mukuru w’ingabo z’icyo gihugu, avuga ko ubwenge bwe budafite ubushishozi.
Uyu munyapolitiki, waherukaga no kugaragara mu mashusho, avuga ko abayeho nabi mu buhungiro aho yahungiye, kuri iki cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 yanditse ku rubuga rwe rwa X ashinja umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, gukoresha ikinyoma mu kuyobya abantu abamwangisha.
Bobi Wine avuga ko Muhoozi yamubeshyeye ko yihishe kuri ambasade ya Amerika kuva ku wa 30 Mutarama uyu mwaka, ibintu avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri, ahubwo ko icyo gihe yarimo ahigwa bukware iwe mu rugo i Kampala ubwo bateraga umuryango we bawubaza aho aherereye.
Uyu Bobi Wine akomeza avuga ko inzego z’umutekano za Uganda, kuva igihe Museveni yashyirirwaga ku butegetsi mu matora avuga ko yabaye mu buriganya bukomeje no kwiba amajwi, umuryango we utigeze ubona amahoro n’agahenge bitewe no guhora ushyirwaho iterabwoba rigamije kuwugirira nabi.
Akomeza avuga ko inzego z’umutekano za Uganda zakomeje kwataka urugo rwe aho umuryango we utuye i Kampala, avuga ko ibyo bidakwiye kuko byica uburenganzira bw’abatavuga rumwe na leta, avuga ko ubwenge bwa Gen. Muhoozi budashishoza bitewe n’ibikorwa abukoresha.
Bobi Wine yanazindutse kandi yandika kuri X ye ashinja leta ya Zimbabwe kwica amahame arengera uburenganzira bwa batavuga rumwe na leta, avuga ko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwafunze Tendai, umunyamategeko akaba n’umunyapolitiki wari kumwe na bagenzi be.
Bobi Wine avuga ko uwo munyapolitiki hamwe na bagenzi be bafunzwe bazira ubusa, ubwo bamaganiraga kure icyifuzo cyo kongera manda y’umukuru w’icyo gihugu, ndetse no gushaka ko Perezida wacyo yajya atorwa gusa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ibintu bahakaniye kure bibatera gufungwa.
Yongeyeho ko ibikorwa byo gufunga abatavuga rumwe na leta ari igikorwa kica uburenganzira bwabo, kandi ko bitari mu murongo w’ubutegetsi bwubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu, asaba ko abo banyapolitiki barekurwa.
Kugeza ubu, uyu munyapolitiki ntabwo yari yatangaza aho aherereye mu bwihisho, nubwo inzego z’umutekano za Uganda zidaherutse gutangaza ko zikimushakisha. Ibyo we avuga ko bisigaye bikorerwa mu ibanga hagamijwe kumugirira nabi, ntibimenyekane.
Comments are closed.