Bralirwa mu mezi atandatu ya 2024 yungutse asaga miliyari 14

749

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa Plc rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2024 rwungutse miliyari 14,8 Frw avuye kuri miliyari 12,8 Frw mu gihe nk’icyo cy’umwaka wa 2023, bigaragaza izamuka rya 15.1%.

 

Imibare ya Bralirwa Plc igaragaza ko umusaruro muri rusange wiyongeraho 19.1% biturutse ku bwiyongere bw’ibyacurujwe ku kigero cya 9% kugeza tariki 30 Kamena 2024.

Mu byatumye habaho iryo zamuka harimo no kuba umubare w’abagura ibinyobwa bitandukanye by’uru ruganda wariyongereye.

Imibare igaragaza ko ikiguzi cy’ibyacurujwe cyazamutseho 20.9 % ugereranyije n’umwaka ushize, byatewe na bimwe by’ibanze bikoreshwa mu gukora ibinyobwa byahenze ku isoko mpuzamahanga no gutakaza agaciro k’ifaranga.

Muri icyo gihe na none amafaranga yakoreshejwe mu kugeza ibicuruzwa ku bakiliya yiyongereyeho 22.8% ugereranyije n’umwaka ushize. Byatewe n’ibiciro bihanitse by’ubwikorezi, ibiciro byo kwamamaza byazamutse, ariko byose byashowemo imari hagamijwe kuzamura ingano y’ibicuruzwa bigurwa ku isoko.

Ingano y’amafaranga akoreshwa mu mirimo y’uruganda yiyongereyeho 11.7% biturutse ku myanya y’imirimo yongerewemo abakozi aho baburaga.

Muri rusange Bralirwa Plc yinjije miliyari 26 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, ugereranyije na miliyari 23 Frw yari yinjijwe mu gihe nk’icyo cy’umwaka ushize. Ubu bwiyongere bwaturutse ku mubare munini w’abakiliya bitabiriye kugura ibicuruzwa byayo.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, Etienne Saada yagize ati “Twabonye izamuka mu bucuruzi n’ibindi byose bijyanye na bwo bitewe n’uburyo bwakoreshejwe mu gukora ibinyobwa no kugena ibiciro. Intego yacu yo kuzamura ibyo twinjiza no gushyiraho gahunda zo kugabanya amafaranga akoreshwa mu mirimo itandukanye byatumye tubona umusaruro mwiza, nubwo ibyo dukoresha byari bihenze n’ibiciro by’ingufu byazamutse.”

Yongeyeho ati “Mu mwaka wose wa 2024 tuzakomeza kubaka ubushobozi bw’abakozi bacu, gushora imari mu bicuruzwa, imishinga iramba no kwimakaza ikoranabuhanga kugira ngo tubashe kugera ku mikorere myiza irambye.”

Bralirwa Plc yashinzwe mu 1957 igurwa na HEINEKEN Group mu 1971. Mu binyobwa birenga 17 birimo ibisembuye n’ibidasembuye igurisha ku isoko ry’u Rwanda na mpuzamahanga, ishyira imbere igihuza abantu kikabubakira ubucuti.

Ubuyobozi bwa Bralirwa Plc buvuga ko mu myaka 66 imaze ikora ibinyobwa, iharanira impinduka nziza ku baturage, igashyira imbere igituma abantu bose bagira ubuzima bwiza.

Bralirwa Plc yahamije ko mu guharanira imibereho myiza y’abaturage itera inkunga imishinga itandukanye igamije kurengera ibidukikije binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo bafite ubuzobere mu by’ibidukikije.

Comments are closed.