Brazil: Yazanye umurambo wa nyirarume kuri banki ngo amusinyire akunde abone inguzanyo

220
Kwibuka30

Umugore wo muri Brazil yabaye ikimenyabose nyuma y’aho azanye umurambo wa nyirarume wari umaze gupfa ngo asinye kugira ngo banki ikunde imuhe inguzanyo yasabaga.

Kuri yu wa gatatu taliki ya 16 Mata 2024 umugore wo mu gihugu cya Brazil witwa Erika de Souza Vieira Nunes yaciye ibintu nyuma y’aho hafashwe amashusho amashusho amugaragaza ari gusunika mu kagare k’abamugaye umurambo wa nyirarume awugansha kuri banki ngo amusinyire inguzanyo yari akeneye gufata.

Kwibuka30

Uyu mugore akigera kuri banki, yagerageje kuzamura akaboko ka nyirarumwe kari lamaze kuma ngo akunde amusinyire ku nguzanyo, ikintu cyatangaje abari aho kuri banki, mu magambo ye madame Erika yabazaga umurambo wa nyirarume niba ashobora kumva agakanguka agasinya ku rupapuro, yagira ati:”Kanguka usinye kuri runo rupauro” yakoraga ibyo ari nako akomanganya umutwe we ariko buba iby’ubusa kuko abakozi ba banki bahise babona ko ari kugerageza gusinyisha umuntu utagifite umwuka w’abazima maze bahita batabaza polisi nayo itatinze guhita ihagera.

Umwunganizi we yavuze ko Nunes afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko ashobora kuba yarahungabanye cyane, yagize ati: “Érika yivuza uburwayi bwo mu mutwe kandi afata imiti yabugenewe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.