Breaking: Imvune aherutse kugira itumye SADIO MANE wari witezwe cyane mu gikombe cy’isi atazakigaragaramo

5,924
Kwibuka30

Inkuru itari nziza ku bakunzi n’abafana b’umukinnyi Sadio Mané ukinira ikipe ya Bayern Münich yo mu Gihugu cyu Budage ndetse n’ikipe y’i Gihugu ya Sénégal yagize imvune ikomeye izatuma atazagaragara mu gikombe cy’isi giteganyijwe mu minsi 10 iri imbere.

imvune iteye ubwoba uyu rutahizamu ukinira ikipe y’Abadage n’ikipe y’i Gihugu ya Sénégal yabaye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022 mu mukino ikipe ye Bayern Münich asanzwe akinira ubwo yanyagiraga Werder Bremen ibitego 6-1.

Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Budage L’Equipe cyabitangaje, uwo musore biravugwa ko yacitse umutsi w’inyuma ku gatsintsino, bityo akaba agomba kumara ibyumweru byinshi adakandagira mu kibuga.

Kwibuka30

Ibi byumvikanisha ko uyu rutahizamu wari witezweho kuzafasha ikipe ye atazaboneka mu mikino y’igikombe cy’Isi giteganyiwe kubera muri Qatar mu minsi 10 iri imbere.

Mane SADIO avunitse mu gihe byari biteganyijwe ko azagera iwabo muri Senegal kuri uyu wa gatanu w’iki cyumweru turimo aho yagomba kwitegura we na bagenzi be bakinana mu ikipe imwe igikombe cy’isi giteganyijwe kubera muri Qatar.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.