Kera kabaye FERWAFA yashyize hanze kalendari y’imikino yo mu cyiciro cya kabiri.

5,763

Nyuma y’igihe kitari gito abakunzi n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri bategereje kumenya igihe championnat yo mu cyiciro cya kabiri izatangira n’uburyo amakipe azahura, kera kabaye uyu munsi FERWAFA yasohoye kalendari.

Mu masaha makeashize ashize nibwo isyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryasohoye kalendari y’uburyo amakipe y’abagabo mu cyiciro cya kabiri azahura, ibi bikozwe iminsi itatu gusa mbere y’uko iyo championnat itangira, ikintu kitashimishije benshi mu bafite amakipe bakunze cyangwa bayobora abarizwa muri icyo cyiciro, ibi byatumye benshi bashimangira ko mu Rwanda icyo cyiciro kidahabwa agaciro gakwiye, benshi bakabishingiro ku ko n’ubundi muri icyo cyiciro hagaragaramo amakosa menshi cyane ariko FERWAFA ntigire icyo iyakoraho, cyane cyane amakosa ajyanye n’imisifurire ndetse na ka ruswa ngo ntikahatangwa.

ITSINDA A

ETOILE DE L’EST, LA JEUNESSE, VISION FC, IVOIRE OLYMPIC, VISION JEUNESSE NOUVELLE, INTERFORCE, AS MUHANGA, ASPOR, IMPEESA FC, KIREHE FC

Gahunda y’imikino yo mu itsinda A

ITSINDA B

GICUMBI FC, ALPHA FC, NYANZA FC, HEROES FC, AMAGAJU FC, THE WINNERS FC, INTARE FC, RUGENDE FC, GASABO, ESPERANCE

Gahunda y’imikino yo mu itsinda B

Nyuma y’Imikino y’amatsinda amakipe ane ya mbere muri buri tsinda azakina imikino yo gukuranwamo hasigare amakipe 4 azakina ‘’Playoffs’’, buri kipe ihura n’iyindi amakipe abaye 2 ya mbere hagendewe ku zizaba zagize amanota menshi ni yo azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Muri uyu mwaka w’imikino bitandukanye n’imyaka ishize, amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda nayo azakina ‘’playoffs’’ zo guhatanira kutamanuka mu cyiciro cyo hasi aho buri kipe izagenda ihura n’iyindi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.