Breaking News: Gare ya Musanze iri gushya

2,313

Guhera mu masaha y’iki gitondo hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu, inkongi y’umuriro yibasiye gare ya Musanze, bikaba bvugwa ko ibindi bice n’inyubako z’ubucuruzi zafashwe n’inkongi y’umuriro.

Umunyamakuru wacu uri mu mujyi wa Musanze yatubwiye ati:”Inkongi y’umuriro yatangiye ahagana saa tatu z’igitondo, kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi, gusa birakekwa ko ari gaz y’imwe muri za risitora zikorera muri gare”

Umwe mu baturage uri aho hafi ya gare, yavuze ko umuriro ari mwinshi cyane, ku buryo n’inyubako nyinshi zituriye gare nazo ziri kugendwa zifatwa kubera ubwinshi bw’umuriro.

Amakuru dufite kugeza ubu, ni uko ubuyobozi bw’umujyi wa Musanze na Police bwamaze kubuza imodoka kwegera aho ngaho, ndetse n’izijyana abagenzi ntizemerewe kwinjira muri gare.

Uwitwa Mulisa Alexia yagize ati:”Hari resitora ituriye Mobisol yaturikiyemo gaz, niho inkongi yaturutse, depo ya Mobisol ndetse n’ibiro bya Jali byahiye cyane, hari n’andi ma salons de coiffures yahiye

Ibikorwa by’ubutabazi no kuzimya umuriro byatangiye, ibimodoka bya polisi bizimya inkongi byamaze kuhagera ndetse byatangiye kuzimya.

Kugeza ubu usibye ayo makuru twahawe n’umwe mu baturage bari hafi bavuze ko byatewe na gaz yaturitse, nta yandi makuru aturuka kuri polisi cyangwa ku buyobozi bw’urwego rwa Leta.

Comments are closed.