Wa Murundi waririmbye indirimbo “Kiradodora” nawe yitabye Imana

3,900

Nyuma ya Miss Erica uherutse kwitaba Imana, undi Murundi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Kiradodora nawe yitabye Imana.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko undi muhanzi wabaye icyamamare mu myaka mike ishize witwa Sam Overmix nawe yitabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize, bikaba bibaye nyuma y’urupfu rw’undi muhanzi wari ukomeye cyane i Bujumbura witwa Miss Erica.

Amakuru y’urupfu rwa Sam Overmix yamenyekanye kuri iki cyumweru, ariko bamwe mubo mu muryango we bakemeza ko yitabye Imana kuwa gatandatu taliki ya 18/11/2012 azize uburwayi busanzwe.

Umwe mu bashuti be ba hafi ariko utashimye ko ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Nibyo, Sam yaryamiye ukuboko kw’abagabo kuwa gatandatu, yari amaze iminsi arwaye, ariko ntiyivuza, ni negligence, yumvaga agifite ingufu zo gukora ariko birangiye apfuye, nta kundi Imana yaraduhaye, ni nayo yisubije uwayo

Sam Overmix yaririmbye indirimbo nyinshi, ariko iyamenyekanye cyane ndetse ijya no mu mitima ya benshi ni iyitwa Kiradodora. Indirimbo kiradodora wayumvaga muri salon de coiffure nyinshi, hirya no hino mu tubare, ndetse no muri za computers z’abatari bake mu myaka ya za 2006, 2007, gusa muri iyi minsi yakoraga mu tubare aho yaririmbaga asubiramo indirimbo z’abandi ibizwi nka Karaoke.

Ubuyobozi bwa “Indorerwamo.com” bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Comments are closed.