BRITNEY SPEARS YATANGAJE KO AGIYE GUSEZERA UMUZIKI

3,371
Kwibuka30

Britney Spears yavuze ko atazongera kugaragara mu bikorwa byose bifite aho bihuriye n’umuziki.

Uyu muhanzikazi wari umaze imyaka isaga 16 mumuziki akora injyana ya Pop yatumye aba icyamamare kugeza n’ubu, yatangaje ko atazongera kugaragara mu ruganda rwa muzika n’ibindi bintu byose bifite aho bihuriye narwo.

Kwibuka30

Britney Jean Spears w’imyaka 42, abinyujije ku rubuga rwe rwa instagram, yatangaje ko agiye gusezera ndetse ko abantu batazongera kumubona akora umuziki ukundi. Yanditse agira ati” ubu noneho twamenye ko zimwe mu nkuru zituvugwaho ari umwanda, ko ndi kugana abantu bose mbonye ngo dukore umuzingo w’indirimbo. Sinzigera ngaruka mu ruganda rw’umuziki.”

Yakomeje agira ati” Iyo nandika, mbikora kugira ngo ninezeze cyangwa nkabikorera abandi bantu. Ku basomye inyandiko zanjye, hari imitwaro mutanziho. Nandikiye abandi bantu indirimbo zirenga 20 muri iyi myaka ibiri ishize. Njyewe ndi umwanditsi, kandi mbyishimira muri ubwo buryo.” Yasoje avuga ko akunzwe kandi abyishimira, ndetse ashyiraho n’ifoto y’igishushanyo cya kera cy’umugore ufashe umutwe w’umugabo wakomeretse.

Inkuru zaherukaga zavugaga ko ari gutegura umuzingo w’indirimbo ndetse ko yageze ku bahanzi barimo Charli XCX na Julia Michaels kugira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.