BITE BY’IYI FIRIME MBARANKURU YA NETFLIX YATEYE UBWOBA ABANTU BOSE BAYIREBYE ?

8,339
Kwibuka30

Abarebye iyi firime mbarankuru ya netflix bose basigaye batengurwa nyuma yo kumva no kureba inkuru iri muri firime yitwa ” HELL CAMP”

Ni firime ikomeje kurebwa cyane kuri uru rubuga igaragaza umwana muto uvuga uko yamaze iminsi 63 abayeho mubuzima bugoye ahabwa ubuvuzi bwo mu mutwe, aho ababyeyi be bishyuye amafaranga atagira ingano kugira ngo uyu mwana asubire kumurongo.

Ni firime yayobowe n’uwitwa Liza Williams. Abantu benshi bibaza ukuntu umubyeyi yemera kwishyura kayabo k’amafaranga kugira ngo umwana we avurwe muri buriya buryo; Bamuzirike, bamutegeke gutwara imifuka y’ifumbire n’ibindi bikorwa ubusanzwe bikoreshwa abakoze ibyaha cyagwa bigakorwa ari nk’akazi k’ababyiyemeje nko gutwara ifumbire.

Kwibuka30

Impaka zikomeje kuba nyinshi ku bari kureba iyi firime mbarankuru, kuko benshi bemeza ko bidakwiye, abandi bakavuga ko nabyo byakorwa niba umwana ananiranye burundu, mugihe yaba ariyo nzira yo kumugarura ku murongo. Gusa abenshi cyane cyane ababyeyi bavuze ko iteye ubwoba bikabije ko ahubwo hari abo yatera uburwayi mu minsi mike imaze igeze kuri uru rubuga, kuburyo banayikumira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.