Brittney spears yatangiye gukora indirimbo ye ya mbere atagenzurwa na se

8,862

Uyu muhanzikazi bakunze wita igikomangomakazi cy’injyana ya pop muri leta zunze ubumwe Za America yatangiye gukora indirimbo ariwe uhitamo uko ikorwa nyuma yo kwemererwa kwigenga ku byo akora byose akaba ariyo ya mbere agiye gusohora nta ruhare rugizwemo na se nk’uko byari bisanzwer bimeze.

Mu mwaka ushize tariki 21 Ukuboza nibwo Britney Jean spears yahawe uburenganzira bwo kwigenga ku bintu bye nyuma y’igihe kirekire umubyeyi we ariwe umukorera amahitamo y’ibyo akora n’uko abikora nta burenganzira uyu muhanzikazi afite bwo kwimenya. Nyuma y’uko bibaye akabyishimira cyane kuri ubu yatangiye gukora indirimbo azasohora ikazaba ari yo ya mbere isohotse nyuma y’uko ibyo bibaye.

Nk’uko yabyitanagarije, Britney w’imyaka 40 yavuze ko adashaka ko isohoka byihuse abakunzi be bagomba gutegereza akayikora yitonze. Amakuru avuga hari abahanzi agerageza guhamagara  kugira ngo bakorane kandi hakaba hari icyizere ko bizashoboka kugira ngo azasohore indirimbo imeze neza.

Indirimbo azasohora izaza ikurikiye izirimo how I roll, one kiss from you n’izindi yagiye akora mu myaka yabanje ubwo yahabwaga uburenganzira bwo kuzisohora na se.

Comments are closed.