Ukraine yanze ubusabe bw’Uburusiya bwayisabaga kumanika amaboko bakarekura umujyi wa Mariupol

7,973
Kwibuka30
Ukraine: Mariupol school sheltering civilians hit by bomb — live updates |  News | DW | 20.03.2022

Leta ya Ukraine ibinyujije mu ijwi rya ministri w’intebe yavuze ko ititeguye kumanika amaboko ngo batange umujyi wa Mariupol umaze iminsi imishwaho ibisasu biremereye n’igisirikare cy’Uburusiya.

Uburusiya bwari bwabahaye amahirwe y’uko abasivile bakwemererwa kuva muri uyu mujyi gusa abari kuwurwanirira bagashyira intwaro hasi.

Ariko Ukraine yabyanze, ivuga ko ibyo kumanika amaboko muri uyu mujyi wo ku cyambu bitarimo.

Abantu babarirwa mu 300,000 bikekwako ko bahejeje wemuri uyu mujyi utabasha kugezwamo iby’ibanze nkenerwa.

Abawutuye bamaze ibyumweru barashwaho ibisasu n’Uburusiya mu gihe nta mazi cyangwa amashanyarazi ari muri uyu mujyi.

Kwibuka30

Ibikubiye mu byo Uburusiya bwasabye byatangajwe na Gen Mikhail Mizintsev ku cyumweru, wavuze ko Ukraine ifite gusa kugeza kuwa mbere 05:00 z’igitondo ku isaha ya Moscow (04:00 i Kigali) ngo yemere ibi bisabwa.

Uburusiya bwatangaga inzira zo gusohoka muri Mariupol guhera saa 10:00 z’ijoro ku isaha ya Moscow, hakabanza hagasohoka ingabo za Ukraine “n’abacancuro b’abanyamahanga” bakava muri uyu mujyi.

Nyuma y’amasaha abiri, Uburusiya bwavuze ko bwari kwemerera imodoka zitwaye imiti n’ibiribwa n’ibindi bya nkenerwa kwinjira muri uyu mujyi mu mahoro, imihanda imaze kuvanwamo za mine.

Gen Mikhail yemeje ko akaga gakomeye kuri rubanda kageramiye uyu mujyi – avuga ko ibi babasabye byari gutuma abasivile bahungira iburasirazuba cyangwa iburengerazuba.

Mu gusubiza ibyasabwe n’Uburusiya, minisitiri w’intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk yavuze ko batazahagarika kurwana kuri Mariupol.

Yasubiwemo n’ikinyamakuru Ukrainska Pravda agira ati: “Gushyira intwaro hasi ntabwo ibyo birimo.”

Mariupol: Ukraine rejects Russian demand to surrender port city - BBC News

Comments are closed.