Bugesera: Abacuruzaga “Agataro” bakanyagirwana imbuto ku mutwe ubu barabyinira ku rukoma

1,600

Bamwe mu bacuruzi batari bafite aho bacururiza bagahitamo kubunza ibicuruzwa byabo ku gataro, ubu barabyinira ku rukoma nyuma y’aho bubakiwe isoko

Abagore bo mu Karere ka Bugesera bacururizaga imbuto n’imboga hasi ndetse bamwe bakazibunza ku gataro, baravuga ko buzuye amashimwe nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu batashye isoko rigezweho bubakiwe n’Akarere ka Bugesera n’umufatanyabokorwa wako Arcos Network.

Iri soko rito ryaraye ryatashywe kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 Gicurasi 2024, riherereye muri santere ya Kanzenze mu murenge wa Ntarama rikaba ryatwaye agera kuri miliyoni zisaga 50 rikaba kandi rifite imyanya 72 yose.

Mukamugema Gorette yagize ati:”Ubu turi mu mashimwe wa mugabo we, twajyaga tunyagirwa, izuba mu gahanga twarabuze ayo ducira n’ayo tumira, ariko mu minsi ishize ubwo Meya yazaga kudusura, twamugejejeho ikibazo cyacu atubwubwira ko azadufasha, none dore birabaye

Undi witwa Zainab Habanabashaka yavuze ko yari amaze kunanirwa kubera kwirirwa abunza agataro mu ngo z’abantu ashaka abaguzi, akavuga ko ubu agiye gutuza agacururiza hamwe, akavuga ko ashima Perezida wa Repubulika wahaye ijambo abagore akaba ashishikajwe n’icyabateza imbere cyose, yagize ati:”Ubu turabyinira ku rukoma, harakabaho perezida Kagame wumvise amarira y’umugore, nari maze maze myaka mbuza agataro mu gahanga, ariko ubu dore nahawe ikibanza, ubu ngiye gucuruza nanjye nsore, ngire uruhare mu kubaka igihugu cyanjye

Dr KANYAMIBWA Sam ukuriye umushinga Arcos Network wafatanije n’Akarere kubaka rino soko, yasabye abazarikoreramo kurifata neza kuko ari igikorwaremezo bubakiwe, yongeraho ko baryitezeho gufasha amatsinda atandukanye yigishijwe n’uyu mushinga kubungabunga ibidukikije no kugira umuco wo gutera imbuto n’imboga ndetse bakabona aho bagurishiriza umusaruro wabo.

Meya Richard nawe yari mu batashye ku mugaragaro iryo soko ry’imbuto n’imboga.

Mu ijambo rye, Meya w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi yashimiye umufatanyabikorwa ariwe ARCOS NETWORK ndetse asaba n’abahawe imyanya muri iryo soko kwirinda kongera gukora ubuzunguzayi ndetse bakarifata neza, yakomeje avuga ko iri soko rije guteza imbere imiryango y’abaricururizamo, ndetse ko ryiyubashye ku buryo n’umuntu yaparika imodoka ye akajya guhahira muri iryo soko, ati:”Iri soko rije gukemura ikibazo cy’ubucuruzi bw’imiryango yabukoraga ibukoreye ahantu habi, none akaba ari heza biza kubateza imbere koko ibyo bacuruzaga biraza kubona abakiriya kubera kuvugurura imikorere kubera ko ibyo bacuruzaga izuba ryabikubitaga ukabona bitameze neza cyangwa bikaba ahantu abantu batatinyuka guhagarara ngo bahahe

Uwitwa Gakire Robert utaha mu mujyi wa Nyamata, nawe yavuze ko ari igikorwa cyiza, ko ubu bitakiri ngombwa ko umuntu ava i Kigali yikoreye imitwaro, ko ahubwo yajya ayigurira aho kuko ari isoko rya gisirimu, ati:”Twajyaga tuza tugahura n’abagore bikoreye imbuto zumye kubera izuba, bigatuma duhitamo kuzihahira i Kigali, ariko ubu nta mpamvu yo kuvunwa nabyo, tuzajya tuzihahira hano, urabona ko hasirimutse rwose

Comments are closed.