Prof. KINDIKI yagizwe Visi Perezida asimbura umuherwe Gachaguwa

243

Inteko ishinga amategeko umutwe wa sena mu gihugu cya Kenya yemeje Prof.Kindiki nka visi perezida w’icyo gihugu nyuma y’aho uwari usanzweho akuweho icyizere n’imitwe yombi.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya Moses Wetang’ula, ni we wemeje iby’ayo makuru mashya yakiriye avuye muri Perezidansi. 

Yagize ati: “Nakiriye ubutumwa buturutse kwa Perezida burebana no guha inshingano Prof Kithure Kindiki kugira ngo azibe icyuho cy’umwanya cyagaragaye mu biro bye.”

Asimbuye Gachagua wegujwe nyuma yo gushinjwa ibyaha binyuranye ariko we agatakamba avuga ko ibyo ashinjwa byose ari ibinyoma. 

Gachagua ari mu bashyigikiye Perezida Ruto mu gihe cy’amatora yo mu mwaka wa 2022 ndetse anafasha mu kubona amanota menshi mu Karere ko hagati ya Kenya. 

Gusa mu mezi ashize Gachaguam yatangiye kugaragaza ko yatangiye guhezwa nyuma y’amakuru yakwirakwijwe n’ibitangazamkuru byo muri icyo gihugu ko yatangiye kwifatanya n’abarwanya Perezida Ruto. 

Kindiki umusimbuye ni umwe mu bantu ba hafi ba Ruto, akaba yarayoboye Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri.  

Mbere yo kuyobora iyo Minisiteri, yabaye Umusenateri uhagarariye Intara ya Tharaka Nithi, akaba yari no mu bari mu kuboko kw’iburyo kwa Perezida Ruto mu gihe cy’amatora. 

Biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko iza guterana ikemeza ishyirwa mu mwanya rya Kindiki mbere y’uko arahirira kuzuza inshingano nshya.

Comments are closed.