Bugesera: Abamotari basabwe guhindura imyitwarire n’imikorere no kujya batangira amakuru ku gihe.

1,278

Ibi babisabwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki 1 Kanama 2024 mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ kibera kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera.

Abamotari basabwe guhindura imyitwarire ikunze kubaranga mu kazi kabo ko gutwara abagenzi kuri moto, maze bakarangwa n’imikorere myiza ihesha umurimo bakora agaciro bakagira n’umuco wo gutangira amakuru ku gihe kuko aribyo bifasha polisi gukumira icyaha kitaraba.

SP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’u Burasirazuba, waganirije abo bamotari yagize ati:”Kwigisha ni uguhozaho, iyo urebye imyitwarire y’abamotari mu myaka yashize, ukareba n’iki gihe tugezemo, ubona imyitwarire igenda ihinduka, uyu munsi umumotari aribwiriza akambara kasike, ni gacye cyane ushobora kubona umumotari watendetse. Ibijyanye no gutanga amakuru, abamotari ni abantu bahura n’inzego nyinshi, bagera ahantu henshi cyane hashoboka, ni urwego rudufasha rero umunsi ku wundi muri aka kazi kacu k’umutekano, bakaduha amakuru tugaheraho dukumira cyangwa se tunarwanya ibyaha biba byabaye“.

SP Hamdun yakomeje agira ati: “Ariko Intara y’u Burasirazuba iza mu Ntara za mbere zibamo impanuka, ariko impamvu ntabwo ari uko hari ikibazo kindi, ahubwo ni uko ari Intara igendwa cyane, ni Intara irimo guturwa cyane, irimo imirimo myinshi kandi ifite imihanda myiza. Rimwe na rimwe rero iyo abantu badafite imyumvire yo gukoresha imihanda neza, ngo bubahirize amategeko, barirara ugasanga barimo barakora impanuka za hato na hato, ugasanga bituma tuza ku myanya ya mbere.”

SP Hamuduni yemeza ko ubusanzwe abamotari ari abafatanyabikorwa bakomeye cyane, abasaba kwitwararika bakubahiriza amategeko y’umuhanda, umutekano wo mu muhanda bakawugira inshingano, ntibashukwe no kumva bashaka amafaranga cyane, ahubwo bakore ibishoboka byose kuryo badashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’ubw’abandi.

Ni mu gihe bamwe mu bamotari bakigaragaza ibibazo biri muri aka kazi ko gutwara abagenzi kuri za moto aho bavuga ko bagifatwa n’abasekirite rimwe na rimwe badafite impuzankano cyangwa ibyangombwa byerekana ko bari mu kazi, kwandikirwa muri za parikingi, kwandikirwa amande yo kutagira ‘Autorisation’ (Uruhushya rwo gutwara abagenzi), kandi nyamara ‘System’ izitanga itarimo gukora.

Nsanzimana Francois Xavier ukorera aka kazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Mayange yagize ati: “Ibibazo bikitubangamiye nk’abamotari bo mu Karere ka Bugesera, mu nama y’Abamotari yabereye i Kigali, bavuze ko bakuyeho amande ya autorisation ariko kugeza uyu munsi amande barayatwandikira hano mu Karere ka Bugesera, hari igihe uhura n’umupolisi akayikubaza wayibura akakwandikira. Ikindi mu misoro ya Rwanda Revenue ya buri gihembwe, badufashije bakajya batworohereza byaba byiza.

Abamotari bagiye babaza bimwe mu bibazo bibabangamira mu kazi kabo ka buri munsi

Kugeza ubu mu Karere ka Bugesera, mu mezi atatu ashize guhera muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga 2024, habaye impanuka 46, muri zo harimo 20 zabaye zitejwe n’abamotari, muri izo mpanuka kandi hapfiriyemo umuntu 1, zikomerekeramo abandi 13.

Izo mpanuka zatewe n’abamotari nyinshi ngo zishingiye ku myumvire kuko harimo 7 zatewe n’uburangare, esheshatu ziterwa n’umuvuduko ukabije, eshatu ziterwa no kudahana intera hagati y’ikinyabiziga n’ikindi, impanuka 2 ziterwa no kudahana umwanya w’ikinyabiziga gitambuka mbere y’ibindi, izindi ebyiri ziterwa no kunyuranaho nabi.

Comments are closed.