Gasabo-Rusororo Umuganura Abaturage bishimiye ibyo bamaze kugeraho.
Umujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo umurenge wa Rusororo Akagari ka Mbandazi Umunsi w’umuganura abaturage bishimiye ibyagezweho,ku munsi w’umuganura tariki ya 02 Kanama 2024.
Ni umunsi w ‘Umuganura ufite insanganyamatsiko “Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Uyu munsi wabereye mu midugudu yose igize akagari ka Mbandazi ariyo Mugeyo, Kataruha, Cyeru Rugarama Samuduha na Karambo aho abaturage bongeye kuganira ku muco nyarwanda ndetse n’Umuganura nyurizina.
Ubwo hizihizwaga uyu munsi w’Umuganura , abaturage n’inzego zitandukanye bishimiye ibyo bagezeho muri uyu mwaka ndetse no kubungabunga ibyo Leta imaze kubagezaho.
Abaturage bongeye gukangurirwa kwishyura ubwisungane mu kwivuza aho abaturage bahize kwishyura Mitiweri bose , bityo bakagira ubuzima bwiza kuko ariryo shingiro rya byose.
Mu kwizihiza Umuganura 2024 aho abaturage baje babukereye Umuganura”Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”
Ni ikiganiro cyatanzwe muri buri mudugudu yo muri aka Kagari ka Mbandazi aho abaturage baganuye baranasabana biyemeje gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri“School feeding”.
Ndetse biyemeza gushyira mu ibikorwa gahunda za Leta zose bagezwaho n’ubuyobozi bubakuriye.
Nyuma yo kwishimira ibyagezweho mu rugendo rw’imyaka mirongo 30 abaturage ibishimye maze basoza n’indirimbo n’mbyino bacinya akadiho.
Mu ijambo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbandazi Bwana Twagirumwami Jean Paul yasabye abaturage kurangwa no gukora bakiteza imbere kuko aribyo Leta yifuriza Abanyarwanda bose.
Nyuma yo kumva inama Abayobozi babagira abaturage uyu munsi bishyuye Amafaranga ibihumbi 390,000 ahwanye n’abantu 130 yashyikirijwe Abayobozi bimidugudu kugirango bazamure Ubwisungane mu kwivuza.
Comments are closed.