Bugesera: Abanyeshuri 2 bishwe bagonzwe n’imodoka yabahuje n’igikuta cy’ishuri

4,912

Abanyeshuri babiri baguye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa “Pajero” ifite plaque “RAG 879 Z” yabagonze ibasanze aho bari bahagaze ibahuza n’igikuta cy’igipangu cy’ishuri bagwa ku bitaro by’Akarere ka Bugesera biri i Nyamata.

Abagonzwe ni Niyonshuti Tuyizere Reponse wari mu kigero cy’imyaka 12, na Niyomuremyi Manzi Fabrice wari ufite imyaka 13, bombi bigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku kigo cya Groupe Scolaire Kagasa.

Impanuka yatwaye ubuzima bw’aba banyeshuri yabaye ku wa kabiri itariki 25 Werurwe 2025 mu Murenge wa Mwogo mu Kagari ka Kagasa mu karere ka Bugesera.

Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo Mushenyi lnnocent, yabwiye indorerwamo.com ko abanyeshuri babiri bagonzwe n’imodoka yari yataye umuhanda ibasanze aho bari ku ishuri.

Ati: Impanuka yabaye ejo saa kumi n’igice, imodoka yarenze umuhanda igonga urukuta rw’ishuri rwa Groupe Scolaire Kagasa, hakomereka abana babiri, tubatwara ku bitaro, mu ijoro ryakeye aba aribwo bitaba lmana.

Uyu Muyobozi yongeyeho ko bihutiye kujya ku kigo guhumuriza abanyeshuri biganaga nabo n’abandi muri rusange, anabibutsa uko bajya bakoresha neza umuhanda, abasaba kutajya birukanka inyuma y’imodoka bakanazurira.

Biteganyijwe ko imibiri y’abanyeshuri ivanwa kwa muganga ikazashyingurwa ku bufatanye bw’ishuri n’imiryango yabo.

(Habimana Ramadhani/indorerwamo.com i Bugesera)

Comments are closed.