Bugesera: Abasilamu basabwe kwirinda kubaga, babwirwa gutegereza inyama z’i Kigali

9,282

Abayoboke b’idini rya Islamu mu Karere ka Bugesera basabwe kwirinda kubaga ku munsi wa Eid al-Adha kuko amatungo yose ari mu kato k’indwara y’uburenge basabwa kwihangana bagategereza inyama bari buhabwe n’umuryango wa bayisilamu mu Rwanda ziturutse i Kigali kuko bo batari mu kato.

Ibi babisabwe n’ubuyobozi bukuru bw’umuryango wa ba Islamu mu Rwanda bukorera mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2023 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’lgitambo wa Eid al-Adha, mu birori byabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera.

Umuyobozi mukuru w’Abayislamu mu Karere ka Bugesera Sheikh Saidi Sumaili Nteziryayo yavuze ko Eid al-Adha, ari umunsi mukuru w’Igitambo wizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail ho igitambo ariko Imana ikamuha intama mu cyimbo cy’uwo mwana ariko ko n’ubwo bimeze bityo, Abasilamu bo mu Karere ka Bugesera batari bukore uwo muhango bitewe n’indwara y’uburenge yibasiye amatungo ya twinshi mu duce tugize Akarere ka Bugesera harimo n’umurenge wa Nyamata.

Ati:”…mu Karere ka Bugesera kari mu kato katurutse ku kuba hagaragaye amatungo arwaye indawara y’uburenge, birazwi neza ko iyo amatungo arwaye Akarere kose kakaba karashyizwe mu kato, iyo bimeze bityo rero uretse kubaga igitambo, no kubaga mu buzima busanzwe andi matungo ntibiba byemewe”

Sheikh Yakomeje avuga ko kubuzwa kubaga amatungo hagamijwe gushyirwa mu bikorwa umuhango wo kwibuka Aburahamu ubwo yari agiye kubaga umuhungu we lsmail ntibikunde ahubwo lmana ikamuha kubaga intama ko ari mu rwego rwo kubarinda ko bagerwaho n’uburwayi buturutse kuri ayo matungo yarwaye ndetse bikaba ari no gushyira mu bikorwa kumvira ubuyobozi bwa Leta”.

Ati:”ntabwo bitworoheye nka bayislamu ariko kubera ko ari amabwiriza y’igihugu adufasha kurinda ubuzima bwacu kuko iyo umuntu abaze itungo rirwaye ryangiza ubuzima bwe rikangiriza n’ubuzima bw’abandi baririyeho kandi lslamu itwigisha kurinda ubuzima bw’ikiremwamuntu”.

Sheikh yabasabye kubaha amategeko ya Leta bakareka kubaga mu gihe Akarere kari mu kato

Yasoje asaba abayisilamu kwirinda kubaga amatungo bayakuye mu karere ka Bugesera ko ahubwo uwumva akeneye kubaga yajya mu tundi turere tutari mu kato maze akabagirayo akarizana agakorana n’inzego za leta zikamwemerera gusangira iryo tungo n’umuryango we, kandi ko bari bunategereze Umuryango wa Bayisilamu mu Rwanda ukaza kubohereza inyama ziri bube ziturutse i Kigali.

Uwitwa Niyonsenga Safiya yavuze ko bari bushyire mu bikorwa itegeko ribabuza kubaga kuko ari bimwe mu byo Idini ya lslamu isaba kumvira abayobozi. 

Bamwe mu bitabiriye isengesho ry’igitambo

Ati:”muri lslamu dutegetswe kubaha abayobozi no kubumvira, waba uri bubage ugakurikiza amabwiriza yo kujya mu kandi Karere katari mu kato nk’uko ubuyobozi bwabivuze

Eid al-Adha yizihizwa mu kwezi kwa Dhul Hijjah, kwa cumi na kabiri ndetse kukaba n’ukwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Islam. Ni wo munsi utangiriraho umutambagiro mutagatifu uzwi nka Hajj ubera muri Arabie Saoudite i Mecca ukamara iminsi itanu.

Ni wo Munsi Mukuru uza ku mwanya wa kabiri muyizihizwa mu Idini ya Islam nyuma ya Eid al-Fitr. Uyu munsi ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo hagamijwe gushyira mu bikorwa inkingi yo ‘gutamba’ imwe mu zigize ukwemera mu idini ya Islam.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.