Bugesera: Abaturage b’Akagari ka “Bitaba” batewe ipfunwe nako kuko ngo katajyanye n’igihe
Abaturage bo mu Kagari ka “Bitaba” ho mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera baravuga ko ibiro by’Akagali kabo bitajyanye n’igihe kuko ari Akagari gashaje cyane.
Umunyamakuru wa indorerwamo.com ubwo yari aho ibi biro byubatse yabonye ko ari Akagari inyubako y’ako ishaje ndetse ikaba ari ibiro by’Akagali bikaba ari bito, ndetse n’ubwiherero bukaba ari buto cyane bikabije hakiyongeraho ko ari nta gice cyahariwe abagabo cyangwa abagore ahubwo bose basangira umuryango umwe wabwo mu gihe ari benshi bakiyambaza gutira ubwiherero bwo mu zindi ngo bituranye n’Akagari.
Abaturage baganiriye na indorerwamo.com bose bahuriza ku kuba atari ubwa mbere bavuga ko akagari kabo gashaje kabatera ipfunwe mu gihe baje kuhashakira serivise bakemeza ko bidakwiye kuba abayobozi b’Akagari baba bakorera mu nyubako itabahesheje agaciro.
Umwe yagize ati: “Karashaje iyo urebye andi mazu agakikije ubona ko kari munsi yayo. Abaturage batuye akagari ka Bitaba ni benshi hahandi iyo muje kwaka serivise kubera ubwinshi bwanyu abayobozi bababwira ngo nimwitonde tugende twakira umwe umwe, rero muri uko kutwakira tukabura aho twicara ugasanga twishwe n’izuba cyangwa imvura ikaba yatunyagira kuko ntaho kwicara cyangwa kwikinga hahari mu gihe utari wagerwaho ngo nawe baguhe serivise.“
Undi muturage nawe yagize ati: “Aka Kagari kubatswe guhera muri 2004 kugeza 2005 icyo gihe kari inyubako igezweho ariko ubu rwose ntikakijyanye n’igihe karashaje ntabwo kajyanye n’ikerekezo k’igihugu. Bakwiye ku kubaka bahereye hasi kuko ntiwakavugurura ntacyo waba ukoze. Ni ukubakwa bushyashya.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera biciye muri Njyanama y’Akarere buvuga ko ikibazo cyo kuba abaturage bagaragaza ko batewe ipfunwe n’ibiro by’Akagari kabo basanzwe bakizi bikaba biteganyijwe ko kazubakwa.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera Faustin Munyazikwiye yabihamirije indorerwamo.com mu butumwa bugufi bwa Whatsapp agira ati: “Nabajije komite nyobozi iki kibazo nsanga barakizi kandi barateganya ku kubaka neza. Abaturage ubihanganishe ubabwire ko bashonje bahishiwe.”
Bino biro by’Akagali biramutse byubatswe, byaba bije byiyongera ku bindi biro by’utugari two mu Murenge wa Mwogo byagiye byubakwa ubu akaba ari ibiro bijyanye n’igihe mu gihe ubona ko ari ko Kagari kasigaye inyuma mu nyubako za Leta zidahuye naho ibihe bigeze.
(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ mu Karere ka Bugesera)
Comments are closed.