Bugesera: Abaturage basabwe guhinga ubutaka bwose hagamijwe kwihaza mu biribwa

6,568
Kwibuka30

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwongeye kubwira abaturage ko ahari ubutaka hose ko bagomba kubuhinga kugira ngo hongerwe umusaruro mu biribwa.

Ni igihembwe cy’ihinga ku rwego rw’Akarere ka Bugesera cyatangijwe mu Murenge wa Mareba kuri site ya Gisagara mu Kagari ka Rugarama ku butaka buhujwe bungana na hegitari 10 haterwa igihingwa cy’ibigori kitezweho kuzatanga umusaruro.

Ubutaka bwose busobanurwa ko buzahingwa ni ubutaka bwari busanzwe buhingwa, ibisambu byari bisanzwe bidahingwa, ibibanza bitari byubakwa, mu nzuri ahororerwa amatungo igihe hagaragara ko hari ubuso bw’ubutaka bwahingwa.

Muri iki gihembwe cy’ihingwa gishya cya 2024 A, hazahingwa ubuso bw’ubutaka buhuje bungana na hegitari ibihumbi 28 bugomba guhingwa, ndetse n’ubutaka ibihumbi 8 bw’ibigo byabafatanyabikorwa busanzwe butari bugenewe ubuhinzi ariko buhabwa abaturage ngo nabwo buzahingwe.

Byibura 70% by’ubuso bw’ubutaka nibyo biteganyijwe ko bugomba kuzahingwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Umwali Angelique.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu niwe watangije kino gikorwa, yibutsa ko ubutaka bwose bugomba guhingwa ndetse n’ubwagenewe guturwa.

Agira ati: “Nagira ngo nongere mbibutse ko iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, kidasanzwe yaba ku muhinzi n’usanzwe atari we, kubera impamvu ya mbere y’uko ubutaka bwose bugomba guhingwa ku kigero cya 70% akaba ariyo mpamvu tuvuga ko iki gihembwe cy’ihingwa kidasanzwe. Akaba ariho twakomoye insanganyamatsiko y’uyu munsi nyakubahwa Minisitiri yatugejejeho igira iti: “Tugire ibiryo”.

Kwibuka30

Ayinkamiye Agnes Umuyobozi wa RAB ishami rya Rubirizi yavuze ko bitewe n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiribwa ku masoko ryatumbagiye ko ariyo mpamvu hagomba gukorwa ibishoboka byose hakongerwa umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi hagamijwe guhangana n’icyo kibazo cy’ibiribwa bike cyagaragaye.

Yakomeje yibutsa abahinzi ko ibihingwa byishingirwa nkunganire itangwa, asaba ko ubutaka bwose buhingwa bugateranwa n’ifumbire y’imborera na mvaruganda, bakajya basura imirima kenshi bakarwanya ibyonnyi n’uburwayi kugira ngo umusaruro uzagerweho.

Gakuru James umukozi mu kigo cy’ubwishingizi Radiant Yacu ushinzwe ubucuruzi, yabwiye abahinzi ko bagomba gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuko bari mubafatanyabikorwa b’Akarere bemeye kwishingira ibihombo abahinzi n’aborozi bahura nabyo umunsi ku minsi.

Gakuru yavuze ko bishingira ibihombo byaturuka ku mvura nyinshi yaguye igateza umwuzure, izuba ryinshi ryatse rikangiza ibihingwa ndetse rikanatwika ubwatsi. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari igihe imwe mu makoperative yagize igihombo cy’ikiza kingana na miliyoni 24, ariko kubera ko bari bafitanye amasezerano y’ubwishingizi n’ikigo Radiant Yacu babasubiza miliyoni 225.

Radiant Yacu kandi ikaba yasinyanye amasezerano na Koperative y’ubuhinzi yitwa ICS MUGEMA.

Visi meya yafatanije n’abaturage mu gutangiza kino gikorwa

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.