Huye: Imibiri igera kuri 35 niyo imaze kuboneka ahacukurwaga umusingi

2,865
Kwibuka30

Hari imibiri igera kuri 35 imaze kuboneka mu Karere ka Huye mu rugo rw’umuturage warimo ucukuza umusingi w’urugo.

Mu Mudugudu wa Ngoma ya V uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu hakaba hamaze kuboneka imibiri 35 kandi gushakisha birakomeje.

Kwibuka30

Amakuru dukesha Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Théodat Siboyintore, avuga ko iyo mibiri yabonetse mu rugo rw’uwitwa Séraphine Dusabemariya, aho yarimo acukuza umusingi w’urugo, mu ruhande rwo hepfo y’inzu.

Ni igikorwa yari yatangiye ku wa mbere tariki 2 Ukwakira 2023, habonetse ibice by’imibiri gucukura birahagarikwa, none kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira, hakaba hamaze kuboneka imibiri 35 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege.

Yagize ati “Hamaze kuboneka imibiri 35, kandi n’ejo tuzakomeza kuyishakisha.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.