Bugesera: Barasabira ibihano abacuruzi binangiye banga gucuruza ku biciro Leta yashyizeho

3,716
Kwibuka30

Hari abaturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko hari abacuruzi binangiye banga gucuruza bimwe mu bicuruzwa ku giciro cyashyizweho na Leta

Hari abaturage batuye mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bashinja bamwe mu bacuruzi bo muri uwo murenge banze kugurisha bimwe mu bicuruzwa by’ibanze bikenerwa na benshi mu buzima bwa buri munsi Leta iherutse guhindurira ibiciro.

Bamwe mu baturage bahahira muri amwe mu mahahiro yo mu murenge wa Nyamata baravuga ko abacururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Nyamata ndetse n’abacuruza muri za Butike ziri mu Karere ka Bugesera bakiri kugurisha ibirimo umuceri wa kigori ku mafaranga 1200, kandi Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda MINICOM yaratangaje ko uwo muceri muceri ubomba kgura amafaranga ari hagati 820frw na 850fw.

Umwe mu baturage ariko utashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu Murenge wa Nyamata akagari ka Nyamata, kuri uyu wa kabiri yabwiye Indorerwamo.com ko yaguze ikilo cy’umuceri ku mafaranga 1200frw, bitewe n’uko aho yageraga bawumwimaga ku giciro gishya giherutse gutangazwa na Leta.

Yagize ati:“Abacuruzi bakomeje kugurisha umuceri amafaranga 1200, uyu munsi nagiye kuwugura muri Butike bampenze njya mu isoko nzi ko wenda bubahiriza amabwiriza ya Leta, ariko naho bawumpereye ku giciro gisanzwe. Ahubwo abanyamakuru mutuvuganire kuko Leta yagize neza igabanya igiciro, none abacuruzi ntibashaka kugihindura.”

Undi muturage twavuganye yagerageje atanga umuti n’icyatuma icyo kibazo gikemuka, maze agira ati:“Ibiciro by’umuceri ntacyahindutse kuko turimo kuwugura 1200, ubwo rero ubuyobozi nibwo bwaturengera, nk’uko ujya mu modoka ugasanga hamanitseho ibiciro by’ingendo ndetse hariho n’aho wahamagara urenganye, abacuruzi nabo babasabe babikore gutyo wenda byacika.

Kwibuka30

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata buvuga ko icyo kibazo bakizi kandi ko bagiye kugihagurukira, ku buryo abagurisha ku biciro bitashyizweho n’ubuyobozi barenga ku mabwiriza bateganirijwe ibihano bikakaye harimo amande ndetse no gufatirwa bimwe mu bicuruzwa.

umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata Bwana Mushenyi Innocent aganira n’umunyamakuru wa Indorerwamo.com, yemeje ko guhindura ibiciro uzabifatirwamo azahanwa ko kandi batangiye ubugenzuzi n’ubukangurambaga bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano.

Bwana Mushenyi Innocent ati:”Ubugenzuzi burakomeje no kubahana, barasabwa kandi gukurikiza ibiciro bishya kandi birizewe uzabirengaho azabihanirwa

Umurenge wa Nyamata watangiye ubukangurambaga aho bwakomeje n’uyu munsi abacuruzi bamenyeshwa ko bagomba kubahiriza igiciro cyashyizweho n’ubuyobozi bw’Igihugu kikanatangazwa mu binyamakuru. Ubuyobozi bw’Umurenge kandi buzakomeza gukurikirana iyubahirizwa ry’ibiciro uko bishyirwa mu bikorwa n’uko byategetswe, harebwa ko umuturage agurishijwe ku giciro cyateganyijwe.

Ku rundi ruhande abaturage bemeza ko inzego zishinzwe kugenzura uko ibicuruzwa byubahirizwa babikora, ariko abacuruzi bagurisha ku biciro bishya iyo bahari gusa ariko iyo bagiye bongera gucuruza ku biciro byari bisanzwe mbere y’uko bihindurwa.

Abaturage bavuga kandi ko abenshi mu bacuruzi baciriritse batamanika ibiciro (tarif) ku bicuruzwa byabo, bagasaba ko ubuyobozi bwashyiriraho ibihano abanze gushyiraho ibiciro ku bicuruzwa byabo.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.