Bugesera: Barashima Kagame wabegereje amazi akabakiza inkomati

496

Abaturage batuye mu Karere ka Bugesera bashimiye umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame bakavuga ko yabegereje amazi meza bituma bakira intambara z’inkomati bahoragamo buri gihe kubera ikibazo cy’amazi cyari cyarahashinze imizi.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Nyakanga 2024 ubwo Chairman wa RPF inkotanyi Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera kuri Stade ya Kindama.

Uwari umusangiza w’amagambo akaba n’umunyamakuru wa RBA Bwana Divin Uwayo, yagarutse ku mateka y’Akarere ka Bugesera yavukiyemo ndetse akanakuriramo ko mbere aka Karere kari agace kumagaye, agace katagiraga amazi meza abaturage bavoma, kubera iyo mpamvu bagahitamo kwahuka ibishanga n’imigezi, aho bahagereye bakahasanga inkomati y’abantu benshi, ubwo hakavoma ufite imbaraga kurusha abandi ibizwi nko gukomata.

Yagize ati:”Nubwo twazindukaga gutyo ku ivomo kubera ikibazo cy’amazi twabaga tugisangiye turi benshi havomaga umunyembaraga ngira ngo abo tungana n’abanduta bazi ikintu bita “Inkomati” ariko nyakubahwa Chairman mwarakoze kudukiza inkomati, ubu Bugesera dufite amazi ni ukuri.

Yakomeje avuga imvune bahuraga nazo kugira ngo amazi bayabone, kuko atari mu mago yabo bigasaba ko bakoresha igare bajya gushaka amazi, ariyo mpamvu abanya-Bugesera benshi bazi gutwara amagare.

Ati:”Byagusabaga ko ku igare utwaraho amajerekani atatu ukazenguruka amavomo ashoboka, abazi Rwakibirizi, Kavovo, ahitwa ku Gasenga n’ahandi hose tutirengagije ko hari abavomaga Cyohoha n’ibindi biyaga.”

Paul Kagame watanzwe na RPF Inkotanyi yari mu Karere ka bugesera
Yakiriwe n’abaturage benshi baturutse mu Karere ka Bugesera no mu tundi turere bituranye

Abaturage nabo bemeza ko mbere kubona amazi byari bikomeye cyane. Ariko ko ubu kubera imiyoborere myiza ya Paul Kagame yabahaye amazi meza bakoresha mu bikorwa bitandukanye by’isuku, ku buryo umuturage wa Bugesera atakirangwa n’inombe cyangwa umwanda, ibi bikaba byaragabanije cyane indwara zaterwaga n’isuku nke nka kolera, macinya, impiswi, n’izindi.

Habimana Yoweri wo mu Murenge wa Gashora yagize ati: “Turashimira Paul Kagame waduhaye amazi mu ngo zacu, ubu kuvoma ntabwo binsaba gukora urugendo rurerure nk’uko byahozeho mbere. Ijerekani niyo uyiguze uyigura ibiceri 25 ariko abenshi turanayatunze uwacu.

Mugenzi we Icyimanizanye Consolata nawe avuga ko Bugesera ari ahantu ubuzima bushoboka kuko amazi n’amashanyarazi kuva byagezwa muri aka Karere byabaye impamvu yo gutuma ibikorwa bya buri munsi bigenda neza.

Mu Karere ka Bugesera hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze rukaba rubasha gutanga m³ 40,000 ku munsi zirimo m³ 30,000 mu Mujyi wa Kigali na m³ 10,000 mu Karere ka Bugesera. Iki gikorwa cyatwaye miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika ku bufatanye n’umushoramari, bikaba byaratumye amazi yiyongera ndetse binazamura serivisi y’amazi mu baturage ari na ko kubaka ibyo bikorwaremezo byatanze akazi ku baturage.

(Habimana Ramadhani umunyamakuru wa indorerwamo.com mu Bugesera )

Comments are closed.