Kandida Depite Munyaneza Isaac mu cyiciro cy’Urubyiruko, yijeje urubyiruko ikintu gikomeye azaruvuganiraho mu Nteko igihe rwamutora

12,640

Kandida Depite Munyaneza Isaac wifuza kuba mu baddepite 2 muri 31 bari guhatanira kwinjira mu Nteko lshingamategeko y’u Rwanda mu bahagarariye urubyiruko, arizeza urubyiruko ko rumugiriye ikizere rukamutora azarukorera ubuvugizi ku kibazo cy’ibigo bya Leta bifite serivise bitanga ku rubyiruko aribyo BDF, NIRDA, EGF, FDA, RSB kugira ngo urubyiruko rubigana rworoherwe no kubona service ibyo bigo bitanga maze birufashe guhanga imirimo no kwagura iyo rwari rusanzwe rufite.

Kandida Depite Munyaneza lsaac ibyo yabyijeje urubyiruko kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024 ubwo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida Depite 31 mu cyiciro cy’urubyiruko byaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze aho bari imbere y’Inteko itora y’lntara y’Amajyaruguru igizwe n’abahagarariye urubyiruko mu turere.

Kandida Depite Isaac ubwo yari imbere y’lnteko itora yavuze ko yifuza kuzakora ubuvugizi ku kibazo akenshi urubyiruko rugarukaho ku bigo bya Leta usanga biseta ibirenge ndetse no gusiragiza urubyiruko rubigana rubishakaho inkunga y’ubufasha ngo ruteze imbere imishinga yarwo n’isanzwe ruba rufire ugasanga rugowe no kubona ubufasha ruba rwiteze muri ibyo bigo.

Urubyiruko rutari ruke rumufitiye icyizere

Agira ati: “BDF, NIRDA, EGF, FDA, RSB bikunze gushyiraho amananiza ku rubyiruko, igihe urubyiruko rwantorera kuruhagararira mu Nteko, iki kibazo rukunze guhura nacyo nagikoraho ubuvugizi nkasaba abagize lnteko gusaba ibyo bigo gukuraho amananiza maze urubyiruko rukoroherwa no kubona serivise ibyo bigo bitanga.”

Isaac yemeza ko lnteko itora iramutse imuhundagajejo amajwi ikamutora byaba ari ukumwongerera ubushobozi akarusho guhanika ijwi rivuganira urubyiruko ku bibazo bihari birwugarije nk’uko abiharanira arushakira icyaruteza imbere amanywa n’ijoro.

Yagize ati: “Kugira ngo umuntu agire Icyizere cy’uko imigabo n’imigambi azayigeraho, inshingano z’urubyiruko nzimazemo imyaka 10 nkorana narwo ku myanya itandukanye.

Akomeza ati:”Nkaba ndi umwe mu bantu 3 batangiye Rwanda youth volunteer mu Karere ka Nyabihu, nashinze kandi nyobora sendika RATU igizwe n’abanyamuryango 5,739 bize ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba, ihanga akazi ku rubyiruko ibihumbi bitatu n’imirimo ibihumbi 6,800.”

Yungamo ko yatangije gahunda ya Girinka rubyiruko mu Karere ka Rwamagana, no gutanga ihene mu byiciro byose by’urubyiruko, ndetse abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Mirenge bakaba barahawe amagare.

Akomeza avuga ko yakoreye ubuvugizi inzego z’urubyiruko zibona ibiteganywa n’amategeko ndetse n’ibitari mu itegeko, bibafasha gukora inshingano neza.

Nshakira ubushobozi urubyiruko rwari rufite impano zitandukanye aho amatorero yose mu Mirenge buri torero ryahawe ingoma 3 n’imikenyero n’amayogi, ntanga imipira ya football, abari bafite impano mu gukina amatiyatire, imivugo, indirimbo, imbyino, bashyirirwaho amarushanwa n’ibihembo yabereye ku rwego rw’Utugari n’lmirenge.”

Mu bindi bitarenzwa ingohe bigashingirwaho n’lnteko itora, ni uko mu myaka 3 ayobora Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana, Koperative 23 zatewe inkunga ya Miliyoni 300,000,000 Rwf naho amatsinda 164 aterwa inkunga ya 98,500,000 Rwf.

Ni mu gihe usanga afitiwe ikizere n’urubyiruko ruba rwaturutse imihanda yose ruje ku mushyigikira kugira ngo bamugaragarize icyizere bamufitiye gituma bamubonamo ubushobozi bwo kuba yabavuganira mu Nteko lshingamategeko y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida-Depite b’Urubyiruko bizakomeza ku wa gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 mu Karere ka Karongi mu Ntara y’lburengerazuba.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.