Bugesera: Guverineri Gasana yasabye Abatuye Rweru ibintu bitanu bihatse ibindi.

7,810
RPF

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel yasabye Abaturage batuye mu Murenge wa Rweru kurangwa n’ibintu bitanu birimo ibihatse ibindi ari byo Isuku, umutekano, gutanga service nziza, no kwesa umuhigo wa Mituweri.

Ibi Abaturage ba bisabwe kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 21 Kanama mu Murenge wa Rweru muri gahunda y’icyumweru y’ubugenzuzi bw’isuku buri gukorwa n’Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu Karere ka Bugesera bukaba buri gukorwa na Guverineri Gasana Emmanuel.

Ubwo yaganiraga n’abaturage, guverineri w’lntara y’uburasirazuba Gasana yababwiye ko bagomba ku rangwa n’isuku igahera mu ngo aho batuye ndetse nabo ubwabo bakarangwa n’isuku ku mibiri yabo n’aho bakorera kuko ngo intambara y’amasasu yarangiye ubu iy’ubuzima akaba ari yo barwana.

Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repeburika y’U Rwanda akunda kuvuga no gutanga umurongo ngo’ nyamuneka abaturage ni mutekane mutere imbere kandi murangwe n’isuku. Kuko urugamba turwana ubu atari urw’amasasu ahubwo ko turwana urw’ubuzima.

Goverineri Gasana yakomeje ababwira ko kugira ngo bagire umujyi usobanutse kandi ubereye abawugana ko hari ibintu bitanu bikwiye kwitabwaho n’inzego z’ubuyobozi, abaturage, abacuruzi ndetse n’abafatanyabikorwa.

Yagize ati: “buriya ntabwo mwasinya amasezerano y’ibintu bitanu, isuku, irondo, ibikorwa remezo, service nziza, na mituweri?.”

Yashimangiye ko bino bintu uko ari bitanu bigomba gusinywa hagati y’Umudugu n’Akagari, abaturage nabo bakiyemeza ko bazabigeraho bakabisinyana na ba Mudugudu, ababwira ko ni babishyira mu bikorwa ko azababwirira Nyakubahwa Perezida wa Repubuirika ko ari abaturage bumva bakanumvira.

Abaturage nabo bavuga ko biteguye gushyira mu bikorwa ibintu bitanu basabwe n’ubuyobozi dore ko bimwe biri no mu bushobozi bwabo ko biteguye kuzabihigura.

Sindikubwabo Sylvestre yagize ati: “ku kigendanye n’umutekano ndetse no ku cya mituweri tugomba gufatanya tukabikora kuko nta we uzaza ngo atwubakire u Rwanda atari twe ubwacu n’abarutuye.

Nyirahabimana utuye mu kagari ka Batima yabwiye umunyamakuru wa lndorerwamo.com ati: “ku isuku nti twari habi ariko twiteguye kurenzaho, naho kuri mituweri yadusabye turaje dukore ibishoboka kugira ngo tuzahigure umuhigo wayo.

Guverineri Gasana yahagurukiye ikintu cyitwa isuku ku buryo mu turere twose two muri iyo ntara hari ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kugira isuku, ubukangurambaga bwahereye kuri bamwe mu bayobozi kuko hari bamwe bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bazira kutita ku isuku uko bikwiriye.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.