Kenya: Umunyarwanda yapfuye nyuma y’imirwano n’uwo bapfaga umugore

2,589
Kwibuka30

Sirag Rubayita bivugwa ko akomoka mu Rwanda akaba umukinnyi ukora siporo yo kwirukanka (athlete) yaburiye ubuzima mu mirwano yamuhuje na mugenzi we bapfaga urukundo rw’umugore bombi bari bahanganiye.

Ikinyamakuru Standard Kenya cyatangaje ko uwo mukinnyi w’Umunyarwanda yabuze ubuzima bwe nyuma yo gushyamirana n’Umunyakenya mugenzi we ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Bivugwa ko iyo mirwano bagiranye yari ishingiye ku mugore yari ikomeye cyane kuko bararwanye baranakomeretsanya, ariko ngo ntibyarangiye neza kuko uwo Munyarwanda byarangiye ashizemo umwaka ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023.

Abayobozi bo mu Mujyi wa Iten, agace gasanzwe kazwiho kuba icyicaro cy’imyitozo ku bakora siporo yo kwirukanka ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga, bemeje ko uwo mukinnyi wabuze ubuzima yitwa Sirag Rubayita akaba yari afite imyaka 34 y’amavuko.

Rubayita yari umwe mu bakora amarushanwa yo kwirukanka metero 5,000 na metero 10,000 akaba yari azwiho ubuhanga cyane.

Bivugwa ko atari we wa mbere mu bitabira imyitozo uburiye ubuzima muri ako gace ka Iten kuko guhera mu mwaka wa 2021 hamaze gupfira abakinnyi batatu. 

Izo mfu zabimburiwe n’umukinnyi w’umukobwa witwa Agnes Tirop wabuze ubuzima mu kwezi k’Ukwakira 2021.

Nyuma y’aho na bwo Umunyakenya witwa Damaris Muthee yapfuye mu kwezi kwa Mata 2022, kandi izo mfu zose zibera mu mujyi umwe kandi zikibasira abakora amasiganwa yo kwirukanka.

Umuyobozi wa Polisi mu Majyaruguru ya Keiyo Tom Makori, yavuze ko hakomeje iperereza ryimbitse kugera ngo hamenyekane icyaba cyihishe inyuma nyakuri y’imirwano yabaye hagati y’Umunyarwanda n’Umunyakenya.

Nubwo iby’ibanze byavuye mu iperereza byerekana ko abo basore bombi bari bahuriye ku mugore bose bakundaga, Makori yavuze ko bitari byemezwa neza, ahubwo hashobora kuba hari izindi mpamvu zibyihishe inyuma.

Kugeza ubu, uwo barwanye ndetse n’umugore bikekwa ko ari we bapfaga batawe muri yombi, bikaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Iten mu gihe iperereza rigikomeje.

Kwibuka30

Makori yagize ati: “Ukekwa yahise atabwa muri yombi. Azagezwa imbere y’ubutabera igihe cyose tuzaba tumaze gukora iperereza. Icyo gihe ni na bwo icyateye urupfu nyir’izina ni na bwo kizamenyekana nyuma y’iperereza ryimbitse”.

Amakuru y’ibanze yamenyekanye ubwo umutoza w’imwe mu nkambi zicumbikirwamo abakinnyi muri Iten yamenyeshaga Polisi ko abo bakinnyi bombi barwanye bikomeye.

Nyuma y’imirwano, uwo Munyarwanda yahise yihutishirizwa kwa muganga ashyirwa mu byumba byakira indembe (ICU) kubera ibikomere bikomeye yagiriye muri iyo mirwano.

Uwo mutoza wabo wari uzi ibibazo bafitanye, yatanze amakuru y’ibanze anahishura ko icyo bapfaga nta kindi uretse umukobwa bombi bakunze.

Umukinnyi w’Umunyakenya barwanye bivugwa ko yitwa Dancan Khamala ukunda kwigaragaza cyane mu kwirukanka mu ntera ntoya kandi mu gihe gito, ariko akaba afite n’inzu yogosha akaba anafite icyumba cy’imyitozo (gym) atorezamo abantu aho muri Iten.

Umutoza wabo mu byo kwirunkanka, yavuze ko batangiye gushyamirana biturutse ku kutumvikana ku mukunzi wa nyawe.

Yagize ati: “Ku wa Kane ni bwo twamenyeshejwe ko abo bakinnyi bombi barwanye bapfa umugore. Umukinnyi wo muri Kenya yatubwiye ko yashakanye n’umugore ariko Umunyarwanda akaba yarigeze kuba inshuti y’uwo mugore. Ayo ni yo makuru. Twizera ko polisi izakora iperereza ryimbitse.”

Mu biganiro by’amajwi byafashwe hagati ya Khamala n’undi mutoza muri gym muri Iten, yavuze ko hari amaze amezi abiri abana n’uwo mugore. Yongeyeho ko uwo mugore yari yararekanye n’uwo Munyarwanda mbere y’uko babana.

Yasobanuye ko bashwanye bikarangira barwanye, uwo Munyarwanda akamukubita kugeza ataye ubwenge. Yongeye kuzanzamuka, ni bwo yabonye ko uwo barwanaga yari arimo kuva amaraso mu matwi.

Abo bakinnyi bombi bahise bihutishirizwa ku Bitaro Bikuru bya bya Iten bitabwaho n’abaganga, ariko Umunyarwanda we byarangiye abuze ubuzima.

Umujyi wa Iten ni agatangaza ku bawusura ndetse n’abajya kuwitorezamo kuko ufite ibyiza nyaburanga byinshi, ariko abawuturiye bakeka ko haba hari amashitani awurimo ari nayo arimo guhiga abakinnyi baza kuwitorezamo.

Mu gihe iperereza rigikomeje, ikibazo kigihari kiracyari ukwibaza ukuntu hakomeje gukurikirana imfu z’abakinnyi b’imyitozo ngororamubiri zikoze no ku Munyarwanda watangaga icyizere muri uyu mukino.

Leave A Reply

Your email address will not be published.