Bugesera: Hari ba Gitifu b’utugari bahawe gasopo banihanangirizwa bikomeye

3,417

Ba gitifu b’Utugari n’ab’imidugudu bo mu mirenge ya Ntarama, Nyamata na Mayange bihanangirijwe mu buryo bukomeye cyane kuruhare rwabo mu guhishira abubaka mu kajagari  basabwa kujya batanga amakuru ku myubakire ibera aho bayobora kugira ngo barusheho kugira uruhare mu gukumira imyubakire yangiza igishushanyombonera cy’Akarere n’icy’ikibuga cy’indege.

Ibi byagarutsweho ubwo Umuyobozi  w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yakoranaga inama n’abayobozi b’imidugudu y’utugari twa Gakamba na Kibirizi duhana imbibi n’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera, abihanangiriza kutagira uruhare mu guhishira abubaka mu kajagari ndetse n’abayobozi bagira uburangare bigatuma inyubako zubakwa nta mpushya zifite.

Visi Meya Umwali Angelique yagize ati: Akarere ka Bugesera kari gutera imbere, aho turi kugira imbogamizi y’uko tutarebye neza imirenge imwe yazahinduka akajagari, ariko no kubikemura birashoboka igihe umuyobozi w’umudugudu, ushinzwe umutekano, Akagari n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’Akarere twese dufatanyije mu kumva yuko kubaka ubanza gusaba icyangombwa kandi ukubaka ahagenewe imiturire.”

Yakomeje agaragaza impamvu imirenge ya Nyamata, Ntarama na Mayange ihanzwe amaso mu buryo bwihariye bwo gukumira abubaka mu kajagari.

Ati: Akarere ka Bugesera kari gutera imbere, aho turi kugira imbogamizi y’uko tutarebye neza imirenge imwe yazahinduka akajagari, ariko no kubikemura birashoboka igihe umuyobozi w’umudugudu, ushinzwe umutekano, Akagari n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’Akarere twese dufatanyije mu kumva yuko kubaka ubanza gusaba icyangombwa kandi ukubaka ahagenewe imiturire.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Tetero muri Kagenge mu Murenge wa Mayange, Rudahemuka Charles, ati: Twasanze hari bamwe muri twe barebera ntibatange amakuru y’aho bubaka bitemewe n’amategeko. rero tugiye gufatanya mu kugira abantu inama yo gukuraho ibyo bubatse ndetse tukarushaho kubagira inama yo kubaka babanje gusaba ibyangobwa.

Mugenzi we Mushinganono Esther, na we ahamya ko habayeho uburangare ku bayobozi b’imidugudu ndetse bikanagaragara ko hari abagira uruhare mu guhishira abubaka mu kajagari.

Ati: “Ibyo ubuyobozi bw’Akarere bwatugaragarije ko twarangaye ntitwitware neza mu kibazo cy’imyubakire y’akajagari, ni ukuri kuko hari aho bigaragara cyane ko tutatanze amakuru uko bikwiye kugira ngo dukumire. Icyo twiyemeje, ni ukwisubiraho tugakora inshingano neza kugira ngo tugire uruhare mu gutuma Akarere kacu kagira imiturire myiza itarangwano akajagari cyangwa ngo isatire ahatagenewe imiturire.

Akarere ka Bugesera gatangaza ko gashize imbaraga mu gukumira no kurwanya imyubakire inyuranyije n’amategeko; cyane cyane mu mirenge ya Mayange, Nyamata na Ntarama nk’imirenge iri guturwa ku muvuduko uri hejuru.

Ni mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera kigenga imikoreshereze y’ubutaka, no kubungabunga ubutaka buri mu mukandara w’ikibuga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Ibarura ryakozwe mu mwaka w’i 2022, rigaragaza ko Akarere ka Bugesera gatuwe n’abaturage bagera ku 551,103.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan/ Indorerwamo.com mu Bugesera)

Comments are closed.