Bugesera: Kuva kuri Mudugudu kugera ku karere basinyiye kwesa umuhigo wo kugira isuku n’isukura.

7,764

Mu midugudu yose y’Akarere ka Bugesera, utugari, imirenge kugera hejuru ku Karere abafatanyabikorwa bako, abaturage bahagarariye abandi basinyiye ko isuku n’isukura ari umuhigo bazesa.

Bari imbere ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana Emmanuel, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari basinyanye umihigo n’ab’Imirenge, ab’Imirenge bayisinyana n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, abakuru b’Imidugudu na bo babishyiraho umukono, abaturage bahagarariye abandi nabo basinya ko bazesa umuhigo wo kugira isuku n’isukura.

Ni umuhigo basinyiye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa gatatu tariki 30 Kanama 2023 mu nama ya komite mpuzabikorwa yigiraga hamwe uko bagira Bugesera y’Ubudasa ku nsanganyamatsiko yavugaga iti ”Isuku Hose, Ihera kuri Njye.

Abaturage basabwe kugira isuku umuco aho baba hose

Abarenga 1000 barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, inzego z’umutekano, Abagize Inama Njyanama y’Akarere, Imirenge, Utugari, lmidugudu, ibyiciro byihariye birimo inzego z’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga, abikorera, abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi, barebeye hamwe gahunda yo gushyiraho ingamba zihamye zo kwimakaza kugira isuku n’isukura mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage. 

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama, Goverineri Gasana yababwiye ko bagomba kurangwa n’isuku igahera mu ngo aho batuye ndetse nabo ubwabo bakarangwa n’isuku ku mibiri yabo n’aho bakorera kugira ngo bagire Bugesera ikeye kandi isobanutse.

Goverineri Gasana yababwiye ijambo Nyakubahwa Prezida wa Repubulika avuga ku ruhare rw’inzego zatowe mu mpinduka iganisha abaturage mw’iterambere, abasaba kutagira urujijo mu kuyobora no gushyira mu bikorwa ibiza kuva muri iyi nama ya komite mpuzabikorwa.

Akarere ka Bugesera kandi kanatangije gahunda y’ikoranabuhanga yiswe ‘Wisiragira‘ izajya ikoreshwa n’abayobozi bo ku rwego rw’Akagari kugeza ku rw’Akarere ndetse n’abaturage bamenye iyi gahunda ‘Wisiragira’ hagamijwe kumenya uburenganzira bwabo ko badakwiye gusiragizwa.

Meya Mutabazi Richard asobanura iyi gahunda ya ‘Wisiragira’ yagize Ati: “Mu mikorere yayo nta kidasanzwe ahubwo ikidasanzwe ni uburyo bwo kubika amakuru y’ibibazo biba byakemuwe“.

Akomeza agira ati: “Iyo umuturage abonye abayobozi bahindutse mu Kagari, ku Murenge cyangwa no ku Karere arongera agatangira dosiye ye bundi bushya kandi yari yararangiye ariko wajya gushaka amakuru ugasanga abantu bagiye kubazanya“.

Ukabaza uwahoze ayoboye hano, uwari uhari urwo rubanza rucibwa, uwitabiriye iyo nteko y’Abaturage, ku buryo ushobora gutangira bundi bushya icyo kibazo kandi cyari cyarahawe umurongo“.

Gahunda ya “Wisiragira” igamije gufasha umuturage ye gusiragira asaba serivisi yasabye

Icyo twakoze, ni uburyo bw’ikoranabuhanga. Umuyobozi w’Akagari ukemuye ikibazo abyandika muri sisiteme (System) atari yanagikemura, akicyakira ahita agishyiramo“.

Ku buryo niba agishyizemo akamara ukwezi ataragikemura, umuturage akajya ku rundi rwego nawe ubireba ukabona koko icyo kibazo yaracyakiriye nta gikemure, nawe ukamubaza impamvu ataragikemura“.

Umuyobozi w’lntara y’lburasirazuba Gasana Emmanuel ari mu Karere ka Bugesera aho amaze iminsi 10 mu bugenzuzi bw’isuku Bugamije kugira Bugesera ikeye kandi isobanutse mu cyo yise (smart Bugesera).

Ni gahunda y’ubugenzuzi bw’isuku n’isukura bwatangiye muri Kanama 2023 bukazasozwa Ukuboza 2023.

(Inkuru ya Habimana Ramadhan)

Comments are closed.