Bugesera: Meya yasabye abagore kuba umusemburo w’iterambere, anabizeza telefone kugira ngo bazarigereho.
Ibi umuyobozi wa karere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki 2 Kanama 2023 mu nzu mberabyombi ya Sunrise guest house iherereye mu Murenge wa Nyamata mu nteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore ku nsanganyamatsiko igira iti: “𝐌𝐮𝐠𝐨𝐫𝐞 𝐤𝐚𝐭𝐚𝐳𝐚 𝐦𝐮 𝐢𝐭𝐞𝐫𝐚𝐦𝐛𝐞𝐫𝐞 𝐮𝐤𝐨𝐫𝐞𝐬𝐡𝐚 𝐢𝐤𝐨𝐫𝐚𝐧𝐚𝐛𝐮𝐡𝐚𝐧𝐠𝐚”.
Mayor Mutabazi wari umushyitsi mukuru muri iyi nteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore yasabye Abagore bahagarariye abandi kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere, bigamije kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye kugira ngo bazabashe kwesa imihigo.
Yavuze ko imihigo kugira ngo igerweho bitakorwa n’abantu bamwe gusa ko ahubwo ari ubufatanye mu nzego zose, abizeza ko mw’izina ry’Akarere ahagarariye ko kazabafasha bagakorana kugira ngo bazese iyo mihigo.
Mayor ati: “kuba twaganiriye ku mihigo no kuba twaganiriye kuri gahunda yo kwivana mu bukene no kuba twaganiriye kuri gahunda zose ni ibyo kwishimira. Ndagira ngo njyewe mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere mpagarariye mbizeze ubufatanye kugira ngo twese imihigo. Imihigo ntabwo ari iy’umuntu umwe nta n’ubwo ari iy’ikiciro kimwe, imihigo y’Akarere ni ikusanyirizo ry’iyo mihigo y’ibyiciro bitandukanye kugeza no kurugo“.
Meya MUTABAZI yijeje abagore bahagarariye abandi ubufatanye bw’Akarere
Bwana Mayor Mutabazi Richard yijeje abagore bahagarariye abandi mu tugari n’Imirenge ko imbogamizi bahura nazo zirimo izo kudatangira raporo ku gihe n’ibindi bibazo bahura nabyo birimo kubura telefone ngo banoze neza inshingano zabo za buri munsi ko kubufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera bazazishaka bakazibaha kugira ngo banoze neza inshingano.
Ati:”Hari ibyagiye bisabwa ariko tubanze twemere ko tugiye kubitekerezaho tukareba icyakorwa, hari imbogamizi zagaragaye mu mikorere mu nteko zo ku Murenge, ibyo rero tugiye kubitekerezaho burya ngo akazi kazira ndanze ni tubishakisha bikanga tuzabibabwira ariko ntabwo twavuga ko byanze tutanashakishije hari ibyo twashobora nk’Akarere hari n’ibyo abafatanyabikorwa badufasha“.
Yakomeje ati:”Hari na code, njyewe na natera n’intabwe nkavuga ngo ubundi haba bakenewe na telefone uretse na code, kubera ko ari bwo tugitangira umwaka, mureke dutangirane n’iyo ntego yo gushakisha icyadufasha cyose n’ibyananga bizange ariko wenda bifite kwanga turi nko kuri 70% cyangwa 90%, ariko duhagurukane uwo mugambi wenda tuzajye gusoza umwaka telefone twarazibonye na code zishoboka byibuze kugera ku Kagari“.
Abayobozi mu nzego z’ibanze ku rwego rw’Akagari ndetse no ku Murenge bibukijwe ko hari uruhare rwabo mu gukorana na bamutima w’urugo kugira ngo imihigo izagerweho.
Muri iyi nama kandi hemerejwemo na gahunda yo kuzatera inkunga y’ibihumbi 100 muri buri Kagari umugore umwe na we akabasha ku ziteza imbere.
Iyi nama yitabiriwe na CNF Coordinator ku rwego rw’Intara Nirebe Liliane wari Intumwa.
CNF Coord ku Karere n’Imirenge n’Utugari MUTUMWINKA Imerde
Perezida wa Njyanama y’Akarere IMANISHIMWE Yvette, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Abafatanyabikorwa banyuranye, Abanyamabanga Nshingwabikorwa.
Inteko Rusange ca CNF ku Karere ubusanzwe igizwe n’Abagize Komite z’Inama y’Igihugu y’Agabore(CNF) ku Karere no mu Mirenge n’Abahuzabikorwa bayo mu Tugari.
Inama ngarukamwaka ihuza abagize inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere Ka Bugesera yitabirwa n’abagore bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’Akarere ka Bugesera kugera ku rwego rw’umurenge. Abagore bakavuga ko bagomba kuba ku isonga ry’imibereho myiza n’iterambere ry’imiryango yabo.
(Inkuru ya Ramadhan Habimana)
Comments are closed.