Nyanza: Inzara iravuza ubuhuha ku buryo hari abaturage batangiye gusuhuka

16,228
Kwibuka30

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza baravuga ko inzara ibamereye nabi ku buryo hari abatangiye gusuhukira muri bimwe mu bihugu by’ibituranyi.

Hari abaturage bo mu Karere ka Nyanza biganje muri imwe mu mirenge ituriye igihugu cy’u Burundi ndetse n’abandi batari bake batuye mu mujyi w’ako Karere mu Murenge wa Busasamana bavuga ko inzara ibamereye nabi ku buryo hari bamwe batangiye guhunga basuhukira muri bimwe mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi.

Ubwo umunyamakuru wa Indorerwamo.com yanyarukiraga muri ako Karere, yabanje kugera mu murenge wa Ntyazo, umwe mu mirenge itatu ihana urubibe n’igihugu cy’u Burundi, umurenge uri mu gace k’amayaga, maze agerageza kuganira na bamwe mu baturage yari asanze mu isoko, cyane ko yari kuwa gatatu umunsi w’isoko.

Ukigera muri uwo murenge, ubona ako gace kameze nk’akabaye ubutayu, udusozi twiza tugize uwo murenge twambaye ubusa, nta giti, nta cyatsi, byose bishobora kuba byaratewe n’impeshyi yatumye izuba rikara cyane.

Mu baturage benshi batari munsi ya 20 twabashije kuganira, bavugaga ko barembejwe n’inzara ku buryo ngo hari bamwe batangiye gusuhukira mu Burundi, kandi koko ubarebye ubabonamo inzara, umwe utarashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Ndi umugabo wubatse, mfite n’abana babiri, si indahekana, ariko rwose turashonje, nta kintu gihari hano, si impeshyi gusa kuko na mbere yayo nta kintu cyari gihari, usibye inzego zo hejuru zonyine zikwiye kuturengera, naho ubundi nta buzima buri i Ntyazo

Undi witwa Niyonsenga Julienne ati:”Hano nta kintu na kimwe wakora ngo kiguhe amafaranga, nta buzima, yewe, nushaka wegere bariya basore, barakubwira abandi basore bagera ku 10 bose bambutse bajya i Burundi gupagasa”

Abo baturage batubwiye ko abahunga bagasuhukira i Burundi biganjemo abagabo bagenda bagasiga abana n’abagore, ati:”Kugeza ubu jye ubwanjye nzi abagabo batatu bambutse bajya guhingira amafaranga i Burundi, biragoye, ni Imana gusa, n’iyo ugerageje kwambuka za DASSO ziragukubita, ahari barashaka ko dupfira hano

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo atubwira ko nta nzara iri mu murenge ayobora, ko kino gihembwe bejeje cyane ku buryo ari nabo baza imbere ku musaruro mu Karere ka Nyanza, ati:”Ntabwo aribyo, nta muturage n’umwe wari wasuhukira i Burundi, umupaka ni muto kandi urarinzwe cyane, hano ni mu mayaga, twarejeje cyane kandi neza, turamutse aritwe dushonje, Akarere kose nako kaba gashonje kuko ari twe turi ku isonga mu kugira umusaruro mwinshi kino gihembwe, twejeje ibigori, ibishyimbo

Gitifu yakomeje avuga ko abo bavuga ko bakennye ari bamwe mu basore badashaka gukora birirwa bicaye mu gasantere, cyangwa bamwe mu barara badakozwa umurimo w’amaboko kuko i Ntyazo akazi ari kenshi mu mirima y’umuceri, n’ahandi henshi, ikintu atumvikanaho n’abaturage bo bavuga ko nta kazi gahari, ndetse ko n’abakora mu mirima y’umuceri ari abantu bake cyane.

Ikibazo cy’inzara no gusuhuka ntikivugwa gusa i Ntyazo, kiravugwa mu mirenge hafi ya yose yo muri ako Karere cyane cyane mu Mirenge ya Busoro benshi bambukiraho bajya i Burundi, Kibirizi, ndetse no mu murenge wa Busasamana uherereye mu mujyi wa Nyanza rwagati, mu maso y’ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’intara ymajyepfo.

Kwibuka30

Uwitwa Buzohera ukora umwuga w’ubunyonzi yavuze ko nabo barembejwe n’inzara n’ubukene budasanzwe, ndetse ko hari bamwe mu banyonzi n’abamotari bari kwigira mu bugande, ati:”I Nyanza rwose turembejwe n’inzara, abacuruzi b’imyenda, abamotari n’abanyonzi bari kwigira za Uganda, hano muri kano Karere nta buzima buhari pe”

Biravugwa ko bamwe mu banyonzi n’abamotari batangiye gusuhukira mu bihugu by’ibituranyi

Hari abashinja Akarere kubakenesha ku nyungu za bamwe

Bamwe mu bakora umwuga wo kudoda nabo bavuga ko barembejwe n’ubukene n’inzara ivuza ubuhuha muri ako Karere, barashinja ubuyobozi bw’Akarere kuba ari bwo bufite umugambi mubisha ugamije kubakenesha no kubakura ku isuka, umwe utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati:”Ni ibintu udashobora guhisha, hano hari inzara, kandi nibyo koko hari abatangiye kwigira za bugande, harimo n’abandi benshi bafite dukorana hano bafite uwo mugambi, ariko Akarere babumvise ubanza babafunga

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bubakenesheje bubambura amwe mu masoko yo kudoda, yagize ati:”Akarere ntikatwitayeho, nk’ubu twari dutunzwe n’amasoko yo kudodera iniforome ibigo by’amashuri, none Akarere kigaruriye iryo soko ngo barihaye abakire ba hano i Nyanza bitwa ngo NIG”

Biravugwa ko Akarere kategetse ibigo by’amashuri byose kutazongera kugana abafite za atoliye zidoda, ko ahubwo bose bategetswe guha isoko icyo kigo cyitwa NIG kiri mu maboko ya bamwe mu bakire bo muri ako Karere hatarinze kubaho ipiganwa, ikintu kigiye gukenesha abaturage bafite igishoro kiringaniye.

Twashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere kuri icyo kibazo, ariko bose bahugiye mu myiteguro ya Nyanza twataramye, kimwe mu bikorwa bikomeye bitegurwa n’Akarere ka Nyanza.

Gusa, ikiri cyo inzara n’ubukene ni bimwe mu byiganje muri ako Karere ku buryo bigaragarira ijisho, ndetse n’iyo urebye usanga nta mushinga n’umwe uhari umuturage ashobora gukuramo amafaranga amubeshaho, ikintu gituma abenshi bishora mu buraya, ubusinzi n’urugomo kuko nabyo byiganje cyane muri ako karere cyane cyane mu duce two mu mujyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.