Bugesera: Moto yibwe irimo GPS yafatiwe mu rugo kwa Rusanganwa.

1,784

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera yafatiye moto yibwe yo mu bwoko bwa TVS RF 436 H mu rugo rw’uwitwa Frederick Rusanganwa ufite imyaka 38 y’amavuko, mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Kamabuye, mu Murenge wa Shyara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kw’iyi moto, kwaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto nyuma yo kuyibura aho yari yayiparitse ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 30 Nzeri.

Yagize ati:”Twahawe amakuru na nyiri moto avuga ko abuze moto ye aho yari iparitse, ubwo yari ari mu kabari gaherereye mu Murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Kanzenze kandi ko yari ifite ikoranabuhanga rya GPS. Hahise hatangira ibikorwa byo kuyishakisha hifashishijwe GPS iza gufatirwa mu rugo rwa Rusanganwa ruherereye mu Mudugudu wa Gakoni ku isaha ya saa mbiri n’igice zo kuri uwo mugoroba ahita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yashimiye nyiri moto watanze amakuru yatumye moto ifatwa asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze.

Yagize ati: “Abantu bakwiye gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu kwiba. Hari imirimo myinshi umuntu yakora akiteza imbere aho guhitamo nabi yishora mu bujura bumuviramo gufungwa.”

Rusanganwa yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ruhuha kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe moto yari yibwe yamaze gusubizwa nyirayo.

Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 166 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). 

Ahabwa kandi imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.