Zimwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa bamaganye irekurwa rya Ndimbati.

7,396
Kwibuka30

Zimwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umugore n’umukobwa barasanga hari ingingo zitubahirije mu mikirize y’urubanza rwa Ndimbati rwashyizweho akadomo agizwe umwere.

Mu cyumweru gishize taliki ya 29 Nzeli 2022 nibwo urukiko rwasomye urubanza rwa Bwana Mustapha uzwi cyane nka Ndimbati wakekwagaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w’umukobwa utari wakwiza imyaka 18 y’ubukure, mu mikirize y’urwo rubanza, urukiko rwanzuye ko Ndimbati abaye umwere, ikintu cyashimishije abantu benshi ndetse bashimira ubutabera kuba bwaratanze ubutabera.

Ariko n’ubwo bimeze bityo, hari bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umukobwa n’umugore bazwi nka Feminists banenze bikomeye imikirize y’urwo rubanza, bemeza ko hari zimwe mu ngingo urukiko rwirengagije ku buryo iyi zitabwaho Ndimbati atari kuba yarekuwe bityo uriya Fildaus, umukobwa wavuze ko yafashwe na Ndimbati agahabwa ubutabera.

Sylvie NSANGA impirimbanyi z’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa n’umugore yagize ati:”Ndimbati cyangwa Fildaus nta n’umwe nzi, ariko na none sinshyigikiye na gato imikirize ya ruriya rubanza, hari zimwe mu ngingo zitahawe agaciro, iyo zitabwaho ubu twari kuba tuvuga ibindi”

Kwibuka30

Uyu mugore Sylvie yakomeje avuga ko biteye isoni uburyo Abanyarwanda bakiranye ibyishimo irekurwa ry’umusaza w’imyaka irenga 50 wiyemereye ko yasambanije umwana w’umukobwa w’imyaka 18 ndetse akamutera inda asize umugore n’abana mu rugo, ati:”Ntibyumvikana ukuntu abanyarwanda twari tuziho gushishoza bakwishimira irekurwa ry’umusaza w’imyaka irenga 50 wiyemereye gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 18 asize abe mu rugo”

Kuri iyi ngingo, Bwana Mustapha uzwi nka Ndimbati yireguye avuga ko uyu mukobwa Fildaus bahuriye mu nzira amugura nk’izindi ndaya zose z’i Nyamirambo kuri 40, ikintu madame INGABIRE Marie Immaculee yahakanye avuga ko hano Ndimbati yebeshe kuko hari ubutumwa bugaragaza ko bano bombo bari baziranye na mbere hose.

Madame Sylvie yakomeje avuga ko urukiko rwari rukwiye kwita kuri status ya Ndimbati, ati:”Ndimbati ni icyamamare, uriya mwana yamusanze amushakaho ubufasha ngo amuzamurire impano ye mu gukina film, ikindi niba ari ikibazo cya GBV urukiko rwari rukwiye kudashingira gusa ku myaka”

Ikindi kintu cyakomeje kunengwa na rubanda ku ifungurwa rya Ndimbati, ni uburyo yagenderaga mu imodoka ubwo yafungurwaga, yasohoye umutwe hanze ku buryo yari guteza impanuka mu muhanda.

Kugeza ubu Bwana Ndimbati ntaragira icyo avuga kuva yarekurwa usibye amashimwe ye ubwo yashimiraga umugore we kuba yaramubereye umugore mwiza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.