BUGESERA: Rurambikanye hagati ya Mayor na Ba Gitifu b’utugali

16,700

Haravugwa umwuka mubi hagati ya Meya naba Gitifu banze kweguzwa ku gahato

Umwuka ntumeze neza hagati y’umuyobozi w’Akarere ka BUGESERA Bwana MUTABAZI RICHARD na bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa ba tumwe mu tugari two mu Karere ka Bugesera, biravugwa ko uwo mwuka mubi uri guterwa n’igikorwa cyo kweguza bamwe mu ba Gitifu b’Utugali, ikintu bamwe muri abo ba Gitifu bavuze ko bari kweguzwa ku gahato.

Umwe muri abo ba Gitifu yabwiye Radio one dukesha iyi nkuru ko umuyobozi w’Akarere yabandikiye ubutumwa bugufi kuri terefoni abatumira ku biro by’Akarere saa sita, ngo bahageze bahasanze umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere, umuyobozi wa RIB, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, ndetse na zimwe mu nzego za gisirikare babashyikiriza inyandiko ziteguye zo kubeguza ku gahato zivuga ko bagomba kuzisinyaho bakegura kuko badashoboye kujyana n’umuvuduko w’Akarere.

Mu ba Gitifu 14 bari bashyikirijwe izo nyandiko, barindwi bonyine nibo bayisinyeho, abandi barabyanga. Umwe yagize ati:”…nk’ubu jyewe nazamuwe mu ntera mu mpera z’umwaka ushize, baranshimira none ni gute mu minsi 20 basanze ntashoboye??!! ” undi yavuze ko badashobora kwegura kandi nta kosa bafite. “…nibatwandikire badusezerere niba babona tudashoboye…” ku murongo wa terefoni, Meya w’Akarere Bwana RICHARD MUTABAZI yahakanye ibivugwa n’abo ba Gitifu, yavuze ko atigeze atumira mu nama iyo ariyo yose ba gitifu ku biro by’akarere kandi ko we nka Meya adashobora gukora ikosa ryo kweguza umukozi ku gahato kuko kwegura bikorwa ku bushake. Nubwo bwose Meya yabihakanye, Radio one yavuze ko ifite kopi y’ubutumwa bugufi Meya yandikiye abo ba gitifu b’Utugari ndetse n’izindi messages zibwira abo bagitifu bemeye kwegura ko bazahabwa amahirwe mu gihe cyose haboneka umwanya mu Karere

Igikorwa cyo kweguza ba Gitifu cyagiye kivugwa mu turere twinshi, igikorwa nabo bagiye banenga.

Comments are closed.