Inteko nshingamategeko ya Uganda ngo itewe n’Abaganda bakomeje kwicirwa mu Rwanda.

7,929
Kwibuka30

Madame REBECCA KADAGE uyobora inteko nshingamategeko ya Uganda ngo atewe impungenge n’Abagande bicirwa mu Rwanda

Inteko ishingamategeko y’igihugu cya Uganda yateranye ku munsi w’ejo ku wa kabiri iyobowe na Madame REBECCA KADAGE ibera ku cyicaro cy’iyo nteko I Kampala ku murwa mukuru w’icyo gihugu. Madame KADAGE yavuze ko atewe impungenge n’Abanya Uganda bakomeje kwicirwa ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, yahise asaba Abagande kwigengesera mu gihe bajya mu Rwanda.

Kwibuka30

Ibi bivuzwe nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 Mutarama 2020 uwitwa Theogene w’Umugande arasiwe ku mupaka w’u Rwanda mu masaha y’ijoro, Leta y’u Rwanda ndetse n’abashinzwe gucunga imupaka bavuze ko abo bagabo bashakaga kwinjiza magendo mu Rwanda banyura no mu nzira zitemewe, maze abashinzwe umutekano bagerageje kubabuza kwinjira, undi ashaka kurwanya umutekano ngo amwambure imbunda, niko guhita nawe yirwanaho aramurasa. Dr VINCENT BIRUTA uyobora dipolomasi (ububanyi n’amahanga), yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko Leta yau Uganda ikwiye kugira inama abaturage bayo gukora ibikwiye no kunyura mu nzira zikwiye.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bimaze igihe bifitanye umubano utameze neza, aho u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abarwanya ubutegetsi bwa Kigali ndetse rugafunga bamwe mu Banyarwanda u Rwanda ruvuga ko ari abantu basanzwe bagiye gushaka ubuzima, ariko bagafungwa bitwa ibyitso bya Kigali, ibyo birego Uganda yakomeje ibihakana, ariko mu minsi mike ishize, Uganda yaje kohereza bamwe mu Banyarwanda bari bafungiyeyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Abakurikiranira hafi politiki y’ibi bihugu barasanga rino jambo rya REBECCA KADAGE rishobora gutera ibindi bibazo mu gihe hagaragaraga agacu ko ibintu bishobora kuba byiza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.