Bugesera: Ubuyobozi bwahaye gasopo abagabo biha kujya gusambanya itsinda ry’abana biyise”sunika simbabara

29,522
Kwibuka30

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera burihanangiriza abagabo n’abandi bose bajya gusambanya abana b’abakobwa bakiri bato bishoye mu mwuga w’uburaya bakiyita izina rya “Sunika simbabara” ko bazahanwa bikomeye.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwagiranye n’itangazamakuru ku wa mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza Akarere karimo ku nsangamatsiko igira iti: “Imiyoborere myiza, umuturage ku isonga“.

Ni ikibazo ubuyobozi bwagaragarijwe n’abanyamakuru kiri kugenda gifata intera mu Karere ka Bugesera, by’umwihariko mu Murenge wa Rilima ho muri Santeri ya Riziyeri, mu Kagari ka Kabeza, no mu Kagari Ka Nyabagendwa ndetse no mu Murenge wa Gashora ko iri tsinda ry’aba bana bari hagati y’imyaka 12 na 16 barikoze ari barindwi, bikaba bivugwa ko bane muri bo ubu batwite, abandi umubare wabo ukaba umaze kungana na mirongo itandatu.

Mutabazi Richard Meya w’Akarere, avuga ko, koko ari ikibazo bagomba guhagurukira bakarwanya binyuze mu bukangurambaga bakora ariko ko amakimbirane arangwa mu miryango ariyo nyirabayazana w’abana bata imiryango yabo bakajya kwishakishiriza imibereho ku giti cyabo.

Ati: “amakimbirane mu miryango mu bituma abana bajya gushaka ahantu heza harusha iwabo kuba. Agasanga ku muhanda hararusha iwabo amahoro, aho gutaha agakomeza kwibera ku muhanda.

Meya yavuze ko amakimbirane yo mu ngo ari ku isonga mu bitiza umurindi bino bibazo by’ubusambanyi no gusambanya abana.

Yaboneyeho kubwira abagabo bose bafatirwa kuri abo bana ko ibihano biremereye bibategereje kandi ko imiryango yabo ndetse n’abayobozi bafatanyiriza hamwe kurwanya ibyo bikorwa bibi bikorerwa abo bana batarageza imyaka y’ubukure.

Kwibuka30

Yagize ati: “ubundi uburaya si umuco mwiza, ariko noneho kuba byakorwa n’abana batarageza imyaka biba bibaye double, harimo uburaya ariko harimo no gusambanya umwana. Ni ukuvuga ngo uwahaje icyo gihe ntabwo abarwa nk’uwagiye mu buraya busanzwe, ahubwo aba yasambanyije umwana, abagabo bagiyeyo bagomba kubihanirwa.”

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 27/09/2018, rifite ingingo 335.

Ingingo ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1* gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2* gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3* gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Urukiko rw’ikirenga mu rubanza No RS/INCONST/SPEC 00005/2020/SC-RS/INCONST/SPEC 00006/2020/SC 1 rwaregewe, rwemeje ko igika cya 3 cy’ingingo ya 133 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, agace kavuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Habimana Ramadhani

www.indorerwamo.com i Bugesera

Leave A Reply

Your email address will not be published.