Bugesera: Urubyiruko ruri kubakirwa inyubako igezweho izarufasha kunguka byinshi.

1,186

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza ko kubufatanye n’umufatanyabikorwa w’ako lmbuto foundation batangije umushinga wo kubaka inzu y’urubyiruko igezweho (youth center) ikazaba ari inyubako y’ikitegererezo muri aka Karere. 

Iby’iyi Maison de jeune bisobanurwa nk’umwe mu mishinga akarere gashyize imbere hagamijwe iterambere ry’urubyiruko muri rusange no kurufasha kubona aho rwidagadurira rukahabonera n’izindi serivise zitandukanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yemeje ko imirimo yo kubaka ikigo cy’urubyiko kigezweho yatangiye aho babanje gusenya no gukuraho inyubako yari isanzwe, ubuyobozi buvuga ko itari ikijyane n’igihe.

Inyubako ikaba iri kubakwa mu karere ka Bugesera Umurenge wa Nyamata Akagari ka Nyamamata y’Umujyi.

Meya w’Akarere Mutabazi Richard, avuga ko ubwo bari hamwe n’umuterankunga kuri icyo kigo ariho banogereje umugambi w’uko cyakubakwa bundi bushya kigasanishwa n’igihe. 

Ati: “Tunahereye kuri kiriya kigo cy’urubyiko, ni naho navuga umushinga wanogerejwe. Ikaba igiye gutangira kubakwa. Batwemereye kutwubakira youth center y’ikitegererezo mu gihugu ndetse ikaba ariyo model, yasozwa bakarebako no mu tundi turere yazashyirwamo.”

Meya Mutabazi Richard, akomeza avuga ko izaba ari santire nziza, ikazaba yubatswe mu buryo buha urubyiruko kwisanzura, harimo nka salle rwakoreramo, ibibuga by’imikino bishobora kwakira imikino y’amaboko ikomeye mu gihugu.

Yongeraho ko muri icyo kigo cy’urubyiko hazanashyirwamo ikibuga cy’umupira w’amaguru kingana na 1/2 k’ikibuga rukaba rushobora kuhakinira, mu gihe ikibuga kibaye gito bakajya kuri stade y’Akarere kuko yo yujuje ibipimo bisabwa.

Hazaba harimo kandi kuhabonera serivise zubuzima ku myororokere, gahunda yo kwigisha urubyiruko umenyi butandukanye, internet, kuhakorera Sport, kuhidagadurira, umuco, gufashwa kuvumbura impano, guhangwa kwimirimo n’imyuga.

Umukozi uhoraho ushinzwe kwakira abagana ikigo cy’urubyiko cya Bugesera Murungi Appophia, avuga ko byibura mu cyumweru urubyiruko rungana n’i 7934 ari rwo rugana ino nyubako.

Amateka agaragazwa n’abamwe mu bakuze bavuga ko ino nyubako ishobora kuba yarubatswe ahagana mu 1980. Imirimo yo kuyubaka bundi bushya ikaba yaratangiye 2024.

Comments are closed.