Bukavu: Abaturage batanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko biraye mu mihanda batwika amaduka

8,722
Kwibuka30

Abaturage biraye mu mihanda nyuma yo kutanyurwa n’umwanzuro w’urukiko rwakatiye Vital kameze gufungwa imyaka 20

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru abaturage bo mu mugi wa Bukavu muri Repubulika iharanira demokrasi ya Kongo bazindukiye mu mihanda batwika amapine y’imodoka ndetse bafungwa imihanda nyuma yo kutishimira imyanzuro y’urukiko rukuru rw’ i Kinshasa twaraye rukatiye Bwana VITAL KAMERHE igifungo k’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha Cyo kugira uruhare mu inyereza ry’umutungo wa Leta.

Kwibuka30

Abo baturage biraye mu mihanda yo mu mugi rwagati mu gace gatuwe cyane kitwa Nyawera hafi cyane y’isoko rikoreramo abantu benshi ryitwa Kadutu, ndetse babuza n’abaturage kuryinjiramo ngo bajye gukora imirimo yabo ya buri munsi.

Bwana KAMERHE VITAL yari umuyobozi mukuru mu biro bya prezida yahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu inyerezwa ry’akayabo prezida Felix yari yashyizeho ngo hazanzahurwe ibikorwa remezo, ariko benshi mu bakurikiranira hafi politiki ya RDC barasanga ibirego bye bifite aho bihuriye na politiki, bagasanga ari uburyo Felix ashaka gukoresha ngo amwigizeyo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.